Hari kurebwa uko abakozi b’uturere n’imirenge bagabanyirizwa mu tugari

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 28/03/2018, Saa 17:05:55 Yasuwe inshuro 309

Ikibazo cy’ubushobozi buke, abakozi bake ku rwego rw’utugari ni kimwe mu bikomeza kuzambya imikorere yarwo.

Uru rwego rukaba rufatwa nk’ishingiro ry’ubukanguramba bw’inzego z’ibanze, haba mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ndetse no gukora ubuvugizi.

Ikibazo cy’imikorere n’ubushobozi buke bw’utugari cyongeye kumvikana ubwo umukuru w’igihugu yatangizaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Aha kikaba cyari kibajijwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Bwana Habitegeko Francois aho yabazaga ko ubushobozi buhari ku rwego rw’akarere ndetse n’imirenge ariko utugari tukaba nta bakozi bahagije ndetse n’ingengo y’imari ikaba ntayo ko uturere n’imirenge bakwiye kugabanyiriza abakozi mu tugari.

Iki kibazo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagifashe nk’inzira nyakuri yo kongerera bushobozi urwego rw’akagari.

Yagize ati:” Ibyo uvuga niko biri kuko ntabwo ubushobozi bwakwirundira ku karere, ku mirenge ngo bigere ku kagari ngo usange nta kiriyo."

Perezida Kagame atangiza umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze

Uku gushaka uburyo abakozi bo ku rwego rw’akarere, umurenge bakongerwa no ku kagari bikaba byashimangiwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu aho yavuze ko hari gushakwa uburyo akagari kakongererwa ubushobozi haba mu ngengo y’imari n’abakozi.

Muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, akagari gafatwa nk’ishingiro ry’ubukangurambaga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ndetse no kwita ku bibazo by’abaturage no kubikorera ubuvugizi.


      

Tanga igitekerezo

-->