Hari abifuza gusobanurirwa amategeko kuko kenshi bagongwa no kutayamenya

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/01/2018, Saa 15:10:59 Yasuwe inshuro 829

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu baravuga ko bategerwa basobanurirwe mategeko nk’uko basobanurirwa ibindi, nyamara kandi ngo kenshi bagorwa no kutayasobanukirwa.

Bifuza ko imbaraga zishyirwa mu bukangurambaga butandukanye nka nko kwirinda ibiyobyabwenge, SIDA,ihohoterwa n’ibindi ,zikwiye gushyirwa no mu gusobanurira abaturage ibijyanye n’amategeko.

Bamwe mu baturage baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga ko batazi amategeko ngo ahanini bagongwa nayo ari uko bakoze amakosa.

Bavuga ko amategeko y’Imana ariyo bazi kuko nayo bayumvira mu nsengero.

Aba baturage bavuga ko amategeko batayazi ngo bumva ko bayatorera iyo ngiyo mu nteko, aya Leta ngo ntayo bazi, ngo usanaga amategeko azwi n’abanatu bo hejuru bize gusa.

Bavuga kandi ko bumva amategeko nk’amatangazo gusa bagashiduka abahana gusa.

Bati: “ Uretse ko tujya twumva nko ku ma Radio ngo hatowe itegeko iri n’iri, nta nubwo tuba tuzi byinshi kuri ryo. Hari n’aba batumva radio ntibanasome kuri internet ubwo se ibyo babimenyerahe?”

“Hakwiye kubaho ubukangurambaga nyine tugasobanurirwa amategeko bityo bikaturinda guhanwa.” Iki ni cyo kifuzo cyabo.

Munyentwali Maurice impuguke mu by’amategeko avuga ko kuba umuntu yakora icyaha yitwaje ko atazi itegeko nta shingiro bifite kuko itegeko riraguhana waba urizi cyangwa utarizi.

Ati: “Waba urizi cyangwa utarizi, iyo bibaye ngombwa ko rikugonga ntabwo ushobora kuvuga ngo njyewe ntabwo nari ndizi. Ni ihame ry’amategeko ni ihame rikomeye, impamvu yiri hame ikintu rigamije ni ukugirango ritume ubutabera bushoboka. Kubera ko iri hame ritariho ubutabera bwagorana kubutanga, umuntu yajya yica amategeko akavuga ko atari ayazi. Abaturage kuba bavuga ko batazi amategeko nabyo ndabyumva ku rundi ruhande.

N’ubundi n’iri hame ntabwo rivuze ngo umuntu wese agomba kumenya amategeko yose n’abanyamategeko ubwabo ntabwo bazi amategeko yose.”

Gusa kubwa Munyentwali nawe asanga hari amategeko abaturage bagomba kumenya byanze bikunze.

Ati: “Hari amategeko abaturage bagomba kumenya byanze bikunze urugero nk’amategeko y’ubutaka, amategeko arebana no kwimura abantu ku bw’inyungu rusange, amategeko y’izungura, n’amategeko y’umuryango.”

Tubibutse ko amategeko yose agera ku baturage binyuze mu igazeti ya Leta umuntu ashobora kwigurira.

Hari n’uburyo bw’ikoranabuhanga aho umuntu anyura ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’intebe aho ushobora gusanga amategeko atandukanye.

Ubundi bufasha mu mategeko yakwifashisha abakozi ba Ministeri y’Ubutabera bakorera mu turere bakunze kwita ba maje.

Munyentwali Maurice impuguke mu by’amategeko

      

Tanga igitekerezo

-->