Hari abatinya gusaba inguzanyo kubera cyamunara zivuza ubuhuha

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/12/2017, Saa 09:13:16 Yasuwe inshuro 366

Bamwe mu baturage batuye u rwanda bavuga ko badashishikarira gusaba inguzanyo mu bigo by’imari bitewe na cyamura zivuza ubuhuha kuri bagenzi babo baba baratinyutse kuzisaba.

Inyungu ihanitse mu ma banki, amananiza k’usaba inguzanyo, ndetse bakanatunga agatoki bamwe mu bahesha b’inkiko badakora kinyamwuga kuko ngo bihutisha cyamura cyangwa bakanarya ruswa mu guteza cyamura.

Mu binyamakuru bitandukanye cyangwa ahamanikwa amatangazo nta munsi washira utumvise amatangazo menshi y’imitungo igomba gutezwa cyamunara.

Imyinshi muri iyi mitungo usanga ari iy’abantu bafashe inguzanyo muri banki ariko kwishyura bikabananira.

Muhire Daniel ni umwe mu baturage batuye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Karama.

Yagize ati:”Twebwe abacuruzi rwose duseta ibirenge mu kwaka inguzanyo kuko urebye inzira binyuramo, ngaho ngo jya kuzuza ibi, wabizana ngo haraburamo iki n’iki, ukareba amafaranga baca yo kwiga dosiye, cyamunara zivuza ubuhuha hanze aha, inyungu ihanitse n’ibindi…”

Naho Umutoni Lilian nawe twaganiriye ucururiza mu isoko rya kijyambere rya Huye, avuga ko kwaka inguzanyo ari izabacuruzi bafite imari nyinshi kuko iyo ugannye banki uciritse uhomba bidateye kabiri. We agasanaga hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse mu kwigisha abantu gukoresha inguzanyo ndetse n’amabanki akagabanya inyungu aca ku nguzanyo.

Umwe mu bakozi ba banki ushinzwe ibikorwa twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko kuba inyungu ihanitse biterwa n’aho bakomora amafaranga baguriza abakiriya naho ibijyamye na cyamura akavuga ko ijya gutezwa byarabanje kunyura mu nzira ndende, ahubwo akagira inama abaturage guhindura imyumvire ndetse n’uwaba yahuye n’ikibazo gituma akererwa kwishyura inguzanyo akaba yagana banki akayisobanurira impamvu.

Nubwo biri uko bamwe mu baturage baganiriye na www.rwandadailynews.com banatunze agatoki bamwe mu bahesha b’inkiko badakora kinyamwuga bakihutisha cyamura cyangwa bakanarya ruswa mu guteza cyamura.

Gusa Me Emmanuel Nshimiyimana umuhesha w’inkiko w’umwuga twaganirye arabihakana akavuga ko n’ubundi umuhesha w’inkiko umuturage atamubonamo inshuti mu gihe aje ku mutereza ibye, ahubwo agasaba abaturage kubahiriza amasezerano.

Raporo ya Banki Nkuru y’igihugu (BNR) iragaragaza ko kugera muri Kamena 2017, ibigo by’imari iciriritse byari bifite imitungo ibarirwa muri miliyari 247.7 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyari 230.3, bikagaragaza ko mu gihe cy’umwaka iyi mitungo yazamutseho 7.6%.

Iyi raporo ya BNR nanone ikagaragaza ko iri zamuka riri ku muvuduko muto ugereranyije n’umwaka wabanje, aho ryari riri kuri 22.8%.

Raporo ikavuga ko iri zamuka rigenda gake mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2017 ryatewe “N’uko amafaranga abaturage babitsa mu bigo by’imari yagabanutse, ndetse n’inguzanyo zitishyurwa neza zazamutse ziva kuri 7.5% muri Kamena 2016 zikagera kuri 12.3% muri Kamena 2017.”

Umuvuduko w’amafaranga abaturage babitsa mu bigo by’imari iciriritse wavuye ku kuri 20.1% mu mezi atandatu ya mbere ya 2016, ugera kuri 5.9% mu gice cya mbere cya 2017, impaamvu y’iri gabanuka ishingiye kandi n’uko abaturage batinya za cyamunara bityo ntibitabire kugana ama banki.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    NSENGIYAREMYE. Francois   |   ku wa 13/12/2017, Saa 23:57

    Murakoze mfite igitekerezo muzat
    ubarize impamvu BDF na REB
    bidatanga machine kubanyeshuri
    baba private kandi nabo bishoboka ko bagirana amasezerano
    murakoze.

  • 2

    Natal   |   ku wa 14/12/2017, Saa 09:19

    Njye narumiwe! Mperutse kwaka 400,000frw muri Sacco barayagabanganyaaa, hasigara 312,000frw! Kandi ayo batwaye nayo urayungukira ku nyungu ya 2.5%. Koko tuzabivamo? Harabura iki ngo leta iturenganure izi banks zigabanye ibyo zitwaka? Inzu dukoreramo nitwe twayiguze buri munyamuryango 6,000frw ariko n’ubu baradukata ntituzi icyo bayakoza. Aha rwose leta yaradutereranye bikomeye.

Tanga igitekerezo

-->