Haracyari umukoro mu gukangurira abantu gutekesha gaz

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/10/2017, Saa 05:59:37 Yasuwe inshuro 1908

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugabanya ibicanwa bikomoka ku bidukikije( inkwi n’amakara), Leta y’U Rwanda yatangije uburyo bwo kwigisha no gushishishikariza abanayarwanda b’ingeri zose gukoresha GAZ mu guteka.

Gusa uko bigaragara inzira iracyari ndende kuko ubwo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com, yatembereraga mu mujyi wa Kigali n’imijyi 5 iwunganira yasanze ku maduka acuruza ibikoresho bya GAZ hafi ya yose abakiriya baza urusorongo ahandi nta n’ubabaza igiciro.

Irankunda Aimable, umusore twasanze mu mujyi wa Rusizi nawe ngo aracyakoresha amakara ndetse n’umuco wo gukoresha inkwi uracyahari no mu baturanyi be.

Avuga ko ubushobozi bwo kwigurira Gaz butari ubwa buri munyarwanda kuko babona ibiciro biri hejuru, ubumenyi bwo kuyikoresha nabwo bukaba ari buke, abandi nabo bakaba batinya kuyikoresha bitewe n’amakuru bayifiteho ko ikunda guteza inkongi za hato na hato.

Abacuruzi bacuruza ibikoresho bya Gaz nabo bavuga ko basanga inzira ikiri ndende, Kuko abaguzi bakiri bake cyane.

Ntakirutimana Felicien umwe mu bacuruzi ba Gaz mu mujyi wa Musanze waganiriye n’umunyamakuru yamubwiye ko mu cyumweru bashobora kubona nk’abaguzi 5.

Naho abaza gushyirishamo GAZ mu macupa mu cyumweru bo nti bajya munsi 10. Aha niho ahera vuga hagikenewe ubukanurambaga bwimbitse mu gukoresha GAZ kuko abakabaye babateza imbere usanga bafite ubumenyi buke.

Avuga kandi ko amazu bakoreramo abahenda kandi bakanatanga n’imisoro hejuru y’uko nta baguzi babona. Uyu mucuruzi ariko aranagira inama abantu gukoresha GAZ kuko ku bwe yasanze GAZ ihenduka kurusha amakara mu gihe ari wowe waba uyikoreshereza.

Napoleon Ntawuharuwe ni umuyobozi wa One Stop Center mu karere ka Rusizi avuga ko kugira ngo bagabanye umubare w’abangiza amashyamba n’ibidukikije muri rusange bashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo gukoresha ibindi bicanwa ariyo mpamvu bongereye umubare w’ababicuruza ngo ibiciro bice bugufi.

Aganira n’umunyamakuru ati:” Impamvu abaturage batazikoresha ni uko batanazizi, rimwe na rimwe ugasanga abacuruzi bazo ni bake, ntekereza ko uko abacuruzi bazo bazagenda baba benshi niko abaturage bazagenda babamenya n’ikiguzi kikamanuka kandi turi no gushishikariza abashoramari kuza gucuruza ibijyanye na GAZ inaha I Rusizi.”

Henshi mu Rwanda igiciro cya GAZ kiri ku mafaranga y’u Rwanda 1400 na 1600 bitewe n’umucuruzi iki giciro gifatwa nk’igihanitse ku buryo bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo gutashya inkwi z’ubuntu no gutwika amakara.

Gahunda ya leta ya 2017 -2024 ni uko umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywa ukagera kuri 42% uvuye kuri 83.3%, kugira ngo bigerweho abaturage bazashishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye burimo gazi na biyogazi.

Photo/Internet

Emmanuel Rukundo


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    niyitanga cedrick   |   ku wa 9/12/2017, Saa 12:47

    Ndabaza impamvu bamamaza igiciro Cya gaz uko igenda igura muduce dutandukanye twigihugu barangiza ntibubahirize ibiciro, urugero nki muhanga baracyayigurisha 1200frw/kg kandi kuri( TV 1)birirwa bamamaza ko ari 800frw/kg , yagera muhanga hakiyongeraho Igiceli kimwe cyatanu none kuki tugihendwa mudufashe abacuruza gaz imuhanga babyubahirize ibyo biciro cyane cyane ago bita kwa muhamudu mumugi muhanga

Tanga igitekerezo

-->