Haracyari inenge mu mikoreshereze y’umutungo w’igihugu-Biraro Umugenzuzi w’imari ya Leta

Yanditswe na Kuwa 5/05/2017, Saa 11:32:34 Yasuwe inshuro 227

Mu gihe buri mwaka Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta afite inshingano yo kugeza ku bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta, agatanga n’inama y’ibyakosorwa, asanga kugeza ubu hakiri inenge mu mikoreshereze y’umutungo.

Ubwo muri iki cyumweru Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro yamurikaga raporo ye y’umwaka wa 2015-2016, yagaragaje ko imikoresheze mibi y’umutungo ahanini bituruka cyane kudakoresha ibarura mari mu bigo bimwe na bimwe binini bikomeye kandi bya Leta bisanzwe bigenerwa ingengo y’imari itubutse.

Mu bindi bibazo byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta, hatunzwe ku mikorere n’imikoranire ya ba Rwiyemezamirimo usanga imikoranire yabo ikomeza guteza ibibazo mu mikoreshereze y’umutungo.

Raporo y’umwaka ushize y’umugenzu mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko hari ibibazo by’imitungo itabyazwa umusaruro nyamara yatanzweho akayabo k’amafaranga ava mu misoro y’abaturage.

Muri iyo raporo ikaba yaragaragaje ko hari imutungo ibarirwa mu kayabo ka Miliyari zirenga 15 itabyazwa umusaruro ibyo bigakurura igihombo

Ku bw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro ngo mu mwaka wa 2016 bagenzuye ibigo 14 byakoresheje Miliyari 1,147 ni ukuvuga 60% by’ingengo y’imari ya Leta, Minisiteri 12, uturere, umujyi wa Kigali, imishinga yose iterwa inkunga na Banki y’Isi hamwe n’inkunga yose Global Fund.

Biraro yatangaje ko hagenzuwe 85% y’amafaranga yose Leta yakoresheje mu mwaka warangiye ku ya 30 Kamena 2016, bikagaragara ko imitungo leta yashoyemo imari idakoreshwa ikomeje kwiyongera.

Yakomeje atangaza ko hari ukwiyongera kw’imitungo idakoreshwa ibyo igenewe, aho hari ingero 92 z’imitungo ifite agaciro ka miliyari 15,2 idakoreshwa.

Hari ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro ka miliyari 3,5 byahawe ibitaro n’ibigo nderabuzima ariko bidakoreshwa, birimo icyuma gitwika imyanda kiri Mageragere cya miliyoni 736, CT Scan na Oxygen Plant yo muri CHUB, ibikoresho bya Laboratwari y’ubuziranenge bya miliyoni 666 byaguzwe na RBC/SPIU n’ibindi.

Iyi Raporo ikaba yanatunze agatoki mu mikoreshereze mibi y’umutungo mu mishinga y’ubuhinzi ikorera muri Minisiteri y’ubukinzi, WASAC, REG

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta akaba yagaragaje ko muri rusange, hatewe intambwe ishimishije muri za Minisiteri, imishinga ya Leta, Uturere tumwe na tumwe n’Umujyi wa Kigali.”

Ku rundi ruhande ariko Biraro yashimangiye ko hari intambwe igenda igerwaho mu kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya Leta, aho bitagenda neza hakaba hakenewe ubufatanye bw’inzego zose hagakorwa ibishoboka byose ngo abacungamari n’abayobozi b’ibigo barusheho kuzuza neza inshingano zabo.

MAGERA Gildas@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->