Haracyari imbogamizi mu gutahura abatera abana inda

Yanditswe na Kuwa 16/06/2017, Saa 10:50:40 Yasuwe inshuro 174

Mu gihe hakunze kugaragazwa impungenge ndetse n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure baterwa inda zitateguwe, bamwe baracyatinya kugaragaza ababateye inda ahanini bitewe n’uko hari ababakangisha imiryango yabo, abandi bakabereka ko ntacyo byatanga , hakaba abandi babahishira ababateye inda banga kwisebya mu miryango.

Ibi bikaba bivugwa mu gihe Imibare ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (Migeprof), iherutse kugaragaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.

Igiteye impungenge kuri iki kibazo ni uko ahenshi usanga abagabo cyangwa abasore bazibateye babihakana, bikagira ingaruka ku mwana uvutse, nyina no ku muryango w’umukobwa wirengeera inshingano zo kurera wonyine.

Mu kiganiro Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Migeprof, Nyirasafari Espérance aherutse kugirana n’abanyamakuru yavuze ko abaterwa inda bakwiye kujya batanga amakuru y’abagabo cyangwa abasore bazibateye bakabiryozwa kugira ngo umwana wavutse muri ubwo buryo abone uburenganzira bwe bwo kurerwa mu ruhare rw’ababyeyi bombi.

Yagize ati “Ahubwo dukwiriye gushaka n’uwamuteye iyi nda nyine kugirango bafatanye kurera uyu mwana, kuko n’uyu muryango w’umukobwa nawo uba ugiye kugirwaho ingaruka kandi ntabwo wakagombye kwirengera wonyine ibijyanye n’umwana wavutse ku bantu babiri.”

Ku ruhande rw’abana b’abakobwa baganiriye na rwandadailynews.com ariko batashatse ko batangazwa amazina yabo bagira bati:”Hari abasore usanga nta gahunda bakugiraho yindi uretse kugusambanya bikarangira baguteye inda, nyamara bahereye ku bukene dukomora mu miryango bigatuma duseba. Icyo gisebo nicyo usanga mu miryango banga gukomeza gukururukana na cyo ngo barajya mu manza n’abateye inda umukobwa.”

Undi yagize ati:”Gusa ngo iyo ubibwiye uwaguteye inda akemera kugufasha biba amahirwe ariko se abyanze wabigenza ute? Ntiwakwirengagiza ko hari n’uwemera kugufasha yewe mwagiye mu nzego z’ubuyobozi bikarangira ibyo yemeye atabikoze. Ugahitamo kwirwariza nk’uko wamubyaye n’ubwo amahirwe amwe n’amwe aba agucika.”

Ku kibazo cy’abihakana abana bakavuga ko atari bo bazi gutera inda bonyine, Minisitiri Nyirasafari, asanga bitakiri ikibazo kuko mu Rwanda hagiye gutangira Laboratwari izajya ikora n’ibizamini by’isano abantu bafitanye (ADN), ibi ngo ni igisubizo kandi uwo bazajya basanga yigizaga nkana azajya yishyura ikiguzi cy’ibyo bizamini.

Minisitiri Nyirasafari avuga ko mu gutanga ubufasha ku bantu batewe inda hazajya hanarebwa niba uwayitewe inda yaravuze Se w’umwana, bikaboneka ko nta bushobozi yabona bwo kumufasha.

Raporo za parike zo mu mwaka wa 2014/2015 zigaragaza ko abana 1879 basambanyijwe n’abantu bakuze, mu 2015/2016 bakaba ari 1917.

 

 Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->