Hagiye gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza uko imibare mishya ya Sida ihagaze mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 28/09/2018, Saa 11:49:09 Yasuwe inshuro 1877

Ibinyujije mu bushakashatsi bwiswe RPHIA,Minisiteri y’ubuzima yateguye gahunda yo kureba uko icyorezo cya SIDA gihagaze mu Rwanda n’icyo ibikorwa byo gukumira no gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA byagejeje ku banyarwanda .

Ubu bushakashatsi buzakorerwa muturere twose tw’u Rwanda ubwo abakozi babihuguriwe bazajya bazenguruka mu ngo zatoranyijwe zituwe mo n’abantu bakuru bafite imyaka 15 kugeza ku myaka 64; bukaba buzatangira mu ntangiro z’Ukwakira tariki 8 muri uyu mwaka wa 2018 ubushakashatsi buzakorwa mugihe kingana n’amezi atandatu.

Beatha Sangayire ushinzwe serivisi zo kwipimisha n’ubujyanama mu kigo cy’ubuzima RBC, avuga ko ubu bushakashatsi bugiye gukorerwa ku banyarwanda buzaba ari ubwa virus itera Sida na Epatite B na C.

Yongeraho ko babwitezeho kuzabafasha kumenya aho igihugu gihagaze mu mibare y’abanduye virus itera SIDA.

Dr Rwibasira Gallican akaba ari umwe mu bahuzabikorwa b’ubushakashitsi bwa RPHIA avuga ko mbere yo gutegura ubu bushakashatsi babanje kureba niba abaturage badashobora kuzanga gutanga amakuru basanga ntampungenge baterwa n’ubwitabire bw’abaturage kuko basanze abaturage basanzwe babimenyereye akurusho noneho aruko bazajya basanga mu ngo iwabo bakabafasha bari hafi y’abaturage.

Yagize ati:”Kugeza ubu ntabwo ubwitabire bw’abaturage buduteye ikibazo kuko usanga abaturage bafite inyota yo kumenya uko bahagaze mu buzima ku bijyanye na Virus itera SIDA noneho no kuba tuzabasanga iwabo mu ngo bizaba byoroshye no guhita ahabwa inama z’uko yakwifata bitewe n’igisubizo azahabwa na muganga.”

RPHIA ni ubushakashatsi buzakorerwa mu ngo bugamije kureba ibyagezweho na gahunda zo kurwanya Virus itera SIDA mu Rwanda; ubu bushakashatsi buzaba ku bufatanye na Goverinema y’u Rwanda hamwe na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubuzima (RBC).

Ubushakashatsi buheruka bwabaye muri 2015, bukaba bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bwa SIDA buri kuri 3%, ubugiye gukorwa bukaba bwitezweho kugaragaza niba hari impinduka zabayeho muri icyo gihe gishize, bikaba biteganyijwe ko ibizabamo byazashyirwa ahagaragara nyuma y’umwaka.

Isabelle Iradukunda


      

Tanga igitekerezo

-->