Guverineri w’intara y’Amajyepfo asanga kwitabira inama imbokoboko ari ishyano kuko utaba uri gasuku

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/11/2018, Saa 21:10:53 Yasuwe inshuro 643

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Muhanga, inama yari igamije kurebera hamwe aho ishyiwa mu bikorwa ry’imihigo rigeze.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel yavuze ko kwitabira inama, ari kimwe ariko no kubasha kumenya uko utanga amakuru kubagutumye ari ikindi. Agasanga kwitabira udafite aho wandika ari ishyano kuko ngo niyo waba uri gasuku.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana

Yagize ati:"iyo mwaje hano muba muje guhabwa amakuru agomba kugera ku baturage mwasize. Ikibabaje ni uko muba mwaje imbokoboko ntacyo kwandikaho mwazanye. Nonese ubwo mutanga amakuru, cyangwa ntayo mutanga? Niyo waba uri gasuku ntihabura icyikwisoba."

Uyu muyobozi ukomeza abasaba kwikubita agashyi babihindura iyo myitwarire itari myiza. Anavuga ko kudatanga amakuru neza uko bayahawe, bidindiza iterambere.

Umukuru w’umudugudu wa Gakombe mu kagali Ruli mu Muremge wa Shyogwe, we avugako ku bw’impanuro bahawe bagiye gukanguka bakanisubiraho. Anavuga ko kutandika mu nama ari umuco mubi utagira aho ubageza.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko n’ubwo hakiri ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage, bizagenda bihabwa umurongo bigendanye n’amikoro y’igihugu.

Muri iyi nama abayobozi b’imidugudu bemerewe guhabwa inkweto n’imitaka izajya ibafasha mu kazi kabo, ndetse aho umuriro utari nko mu murenge wa Kibangu bemererwa guhabwa imirasire y’izuba kugira ngo bajye babasha gucaginga ingurukanabutumwa (telefoni) mu guhanaha amakuru.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abayobozi bo munzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga, nasaga 600.

Guverineri Gasana Emmanuel agenzura abaje mu nama imbokoboko

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn- Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->