Guverineri Mureshyankwano yabwiye abayobozi badakora inshingano zabo ko batazihanganirwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/10/2018, Saa 12:14:39 Yasuwe inshuro 284

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo MURESHYANKWANO Marie Rose aravuga ko yatengushywe n’abayobozi bo muri iyi ntara bigatuma iza mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere.

Guverineri yongeraho ko ababajwe no kuba nta mpinduka z’imikorere zigeze zibaho ari nayo mpamvu yifuza ko hajyaho uburyo bwo gukurikirana uwananiwe gukora akazi uko bikwiye.

Ubwo Guverineri n’abakozi bo ku ntara y’amajyepfo bagendereraga akarere ka Muhanga mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2018-2019 yagize ati: “ Mbabazwa no kubona ikosa ryagaragaye cyera n’ubu rigaragara. Njyewe sinzi aho nakura impuhwe zo guha umukozi udakora ibyo yatumwe ku baturage ntaho ataniye no gucuruza ibitemewe muri iki gihugu,bityo namugira inama yo kwisezerera we ubwe kubera kutuzuza inshingano ze".

Muri iri genzura ry’iminsi ibiri habayeho kureba aho ibipimo bigeze muri iki gice cya mbere cy’amezi 3 ndetse no gusura ibigo nderabuzima, amashuri n’imwe mu miryango harebwa imihigo yaha basuye irimo kweswa.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko kudatangira raporu ku gihe aribyo bituma bamwe mu bakozi biroha mu guhimba ibipimo no kubitekinika ya hato na hato kubera gushaka gutanga raporu ku munsi wa nyuma.

Iyi mihigo yagenzuwe iri mu nkingi enye z’ubuzima bw’igihugu harimo imihigo iri mu bukungu ,imibereh omyiza ,ubutabera ndetse n’izindi gahunda za leta ziba zigenewe abaturage.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->