Guverineri Munyantwari asanga ibikorerwa mu Rwanda biri gutera imbere

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/05/2018, Saa 14:15:10 Yasuwe inshuro 641

Nubwo gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda itamaze igihe, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba asanga iyi gahunda iri kugenda itera imbere kandi akishimira ko uburinganire buri kugenda itera imbere. Ibyo yabitangaje ubwo yafunguraga imurika gurisha mu Karere ka Nyamasheke tariki ya 25 Gicurasi.

Bamwe mu bamuritse ibikorwa byabo bavuga ko bahereye kuri duce ariko ubu bakaba bamaze kwiteza imbere. Uyu ni Niyonshuti Josephine wize kuvura abantu ariko ubu ni Rwiyemezamirimo ukora ibikoresho by’isuku. Yagize ati"Kubera uburinganire ubu abagore baratinyutse barakora ubu maze kugura imodoka nkaba naraguze n’inzu. Akomeza avuga ko yarangije kwiga akabura akazi ariko ashaka igishoro gike ariko amaze kugera kuri byinshi.

Naho Mukamurenzi Mediatrice nawe yatangiriye ku ikoroshi idoda yatoye mu nzira nuko atangira kuyikoresha ariko abona bidahagije ajya kwiga gukoresha i mashini abona biri kugenda byaguka ubu akaba amaze guha abantu 10 akazi akaba amaze no kugura inzu kandi ngo ateganya kugura n’imodoka.

Umuyobozi w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse asanga gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda birikugenda bitera intabwe kandi gahunda y’uburinganire yaratumye batinyuka bagakora bafatanyije n’abagabo.Yagize ati"iterambere ry’igihugu rigomba kugaragaramo ubufatanye bw’umugore n’umugabo kandi birashimishije kubona abagore baragaragaramo ari benshi ikigaragara ni ukubikomeza kandi turabyishimiye".

Muri iri Murika bikorwa ryiganjemo ibikorerwa mu karere ka Nyamasheke birimo ibikomoka k’ubuhinzi bitandukanye byongerewe agaciro.

Abayobozi batambagiraga ahari gucururizwa
Ibihingwa abaturage bihingiye nabyo byari birimo
Imyenda n’ibikoresho byakorewe mu Rwanda

      

Tanga igitekerezo

-->