Guverineri Mufulukye Fred yifuje ko imikino ngororamubiri yatezwa imbere mu ntara ayoboye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/02/2019, Saa 18:37:18 Yasuwe inshuro 293

Mu Ntara y’Uburasirazuba habereye irushanwa ry’imikino ngororamubiri (Marathon) , ryazengurutse akarere ka Rwamagana ryegukanwa na HAKIZIMANA John wasiganwe ahangana n’ibirometero 42,197.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred wakurikiranye iyi mikino, yasabye abayitegura ko yajya ihabera kenshi kugirango bizamure urwego rwayo.

Yagize ati:"Murabona ko abantu bose hano bishimye cyane. Bagaragara ko bikomeje gutya, byajya bidufasha. Ndetse njyewe ntabwo nifuza ko birangirira aha! Uturere twose tubitegure kuko byadufasha no kubona impano nshya zahesha ishema aho zikomoka ndetse n’igihugu cyacu."

HAKIZIMANA John wasiganwe ku nshuro ye ya mbere ku ntera y’ibirometero 42,197 niwe wegukanye iri rushanwa. Yabwiye www.rwandadailynews.com ko yiteguye gukomeza kwerekana impano afite muri you mikino.

Yagize ati:" Ngomba gukora byose kugirango nigaragaze mpeshe ishema igihugu cyanjye, nanarushaho kugaragaza impano yanjye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), Mubirigi Fidele yemeza ko iyi mikino iri ku rwego rwiza, bitewe n’ibihe bakoresheje.

Yagize ati:" Ibihe byakoreshejwe biri ku rwego rw’irushanwa. Twashimishijwe n’uko urubyiruko rwitabire cyane. Natwe tugomba gukomeza gutegura abakinnyi benshi ari nako bazamura urwego tunatware imidari ku rwego mpuzamahanga."

Uwabaye uwa mbere mu full marathon yahembwe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Ijana ( 100,000 frw). Uwa 2 yahembwe ibihumbi mirongo inani by’amafaranga y’ u Rwanda (80,000 frw) naho uwa 3 ahembwa ibihumbi mirongo itandatu by’amafaranga y’ u Rwanda ( 60,000 frw )

Mu muri half marathon ho, uwa mbere yahawe ibihumbi mirongo itandatu by’amafaranga y’u Rwanda (60,000 frw) umukurikira ahabwa ibihumbi mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda ( 40,000 frw) naho uwagatutu ahabwa ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 frw)

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Mufuruke Fred
Hakizimana John wegukanye irushanwa

AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Rwamagana