Guverineri Gasana Emmanuel yakoranye n’ab’i Nyaruguru umuganda wo kurwanya imirire mibi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/01/2019, Saa 13:00:48 Yasuwe inshuro 264

Mu karere ka Nyaruguru, hakozwe umuganda aho Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Abasenateri, Abadepite, n’abandi bayobozi barwanyije imirire mibi mu bana bato igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyahinda

Ba mutima w’urugo bo muri aka karere, bakoze ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo gukurungira amazu, kubaka ubwiherero, kubaka uturima tw’igikoni, no gutekera abana bato indyo yuzuye.

Umubyeyi witwa Nyirashami Bernadette avuga ko kuba hari ahakigaragara imirire mibi, biterwa n’imyumvire cyangwa ubujiji bw’ababyeyi bikiri hasi aho bumva ko kurya neza ari ukurya amafiriti n’inyama.

Undi witwa Dusabe Beatha we avuga ko abagore bakwiye gufata iyambere mu kurwanya imirire mibi, ariko abagabo nabo bakababa hafi.

Yagize ati:" mu kugira isuku tunarwanya imirire mibi, tugomba kubaka uturima tw’igikoni, tugaburira abana bacu indyo yuzuye, dukurungira amazu, ariko abagabo bakatuba hafi bakubaka niyo imisarani.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel avuga ko muri iyi ntara hari gahunda nyinshi zijyanye no kuzamura imibereho myiza y’umuturage zirimo n’uko buri Kagari kahomba kugira umudugudu watoranyiwe w’ikitegererezo.

Yagize ati:" Niko bimeze tuzagira umudugudu mwiza, indi izajya yigiraho. Ababyeyi nabo barasabwa kongera kuba ababyeyi bazima bita kuko babyaye."

Mutima w’urugo Musengimana Odette uhagarariye urugaga rw’abagore ku rwego rw’igihugu rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, avuga ko bahisemo kurwanya imirire mibi nka bamutima w’urugo kuko ngo ukurursha umugore akarusha urugo rwiza.

Ati:" ibi twakoze ni ingirakamaro. Ndabwira ababyeyi bacyumva ko kurya neza ari ukurya umuceli, ifiriti n’inyama gusa atari byo. Guteka indyo yuzuye nti bigoye kuko ibisabwa byose tubyiyezereza hano iwacu. Ubu hari uwabura Dodo? Hari uwabura indagara se, ibishyimbo, amata, n’ibindi.....ni uguhindura imyumvire tukarwanya imirire mibi."

Muri uyu Murenge wa Cyahinda hakozwe uturima tw’igikoni , hakurungirwa amazu , hubakwa imisarani, abana bato bagaburirwa indyo yuzuye bahabwa n’amata. Mu karere ka Nyaruguru abana bagaragarwaho imirire mibi bangana na 38%.

Ababyeyi bateguriye hamwe indyo yuzuye mu gikoni cy’umudugudu

Ingabo z’u Rwanda nazo zifatanyije n’abaturage mu muganda wo kurwanya imirire mibi








Mutima w’urugo Musengimana Odette






Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->