Gusuhuzanya, umuco wafatwaga nk’indangagaciro iranga umunyarwanda mu marembera

Yanditswe na Kuwa 13/05/2017, Saa 09:39:45 Yasuwe inshuro 299

Mu gihe hambere gusuhuza ndetse no kuganiriza abo usanze byafatwaga nk’indangagaciro z’umuco, kuri ubu bamwe babifata nk’ubuturage cyangwa kuba udasobanutse. Ibi bikaba bikunze kuba mu gihe uhuye bwa mbere n’abantu utazi haba mu modoka cyangwa se ahandi.

Kuganiriza abo uhuye nabo bwa mbere bamwe bakaba babifata nk’ubuturage cyangwa kuba uri umuntu ugira amagambo menshi. Ibi bigatuma benshi bagenda bacika ku muco wo gusuhuza cyangwa se kuganira n’uwo ubonye.

Iyo uganiriye na bamwe mu bakuze usanga bakubwira ko impamvu gusuhuza abo usanze haba mu modoka cyangwa se abo muhuriye mu nzira bigenda bicika ibi bifatwa nko gucika k’umuco.

Icyakoze urubyiruko rw’abasore bo bavuga ko gusuhuza abo usanze cyangwa kubaganiriza n’ubwo mwaba mutaziranye bo ntacyo bibatwaye, gusa ngo kuba n’abandi batabikora hari igihe babyihorera. Ibyo bigatuma umuntu ashobora guhura n’undi mu modoka bakicarana batavugana cyangwa atanamusuhuje. Ibi rero bigahumira ku mirari igihe usanze wicaranye n’uwo mudahuje igitsina ukibwira ko yakwibaza ko hari icyo waba umushakaho cyangwa waba uri umuturage ufite amagambo menshi,

Iyo uganiriye n’abakobwa ukababaza icyo bavuga ku muco wo gusuhuza cyangwa kuganiriza abo usanze niyo waba utabazi, bavuga ko ibyo kuri bo bumva bigoye kuko bituma umuntu abibazaho bagahitamo kwicecekera. Ahubwo ubishoboye akaba ariwe ufata iya mbere yo kubasuhuza cyangwa kubaganiriza ataribo biturutseho. Bongeraho ko ubu ikibazo cyo kubura icyo uganira n’uwo utazi muhuriye mu modoka cyangwa mugendana mu nzira cyakemutse, kuko hadutse ibyo bita ecouteur zifasha kugenda ufite ibiguhugije.

N’ubwo buri wese atabura icyo avuga ku muco wo gusuhuzanya cyangwa kuganira n’uwo muhuye bwa mbere, ariko ntibibuza ko hari abibaza ukuntu umuntu ahobora ku injira mu modoka mufite urugendo rurerure mukarinda mugera aho mugera ntawuravugisha undi.

Bamwe bakaba bavuga ko buri wese agira ibibazo bye cyangwa umusaraba we, bigatuma ashobora kugenda atekereza ibye ntawumuvangira ngo aramusuhuza cyangwa ngo aramuganiriza.

Abandi nabo bakibwira ko hari n’igihe ushobora gusuhuza umuntu akibwira ko uri warerewe mu cyaro cya herera abandi. Naho kuganira byo bigafatwa nko kuba intyoza cyangwa ugira amagambo menshi.

Ku rundi ruhande bamwe bakaba bemeza ko ushobora kuba wasuza abantu cyangwa ukabaganiriza muhuye bwa mbere bitewe n’uburere wahawe, nyamara abandi abakabifata ukundi cyangwa hari icyo ubashakaho.

None kuri wowe umuco wo gusuhuza abo usanze cyangwa kuganiriza abo muhuye bwa mbere byaba ari ikibazo, ese ubikoze akwiye gufatwa nk’udasobanutse niba ari uburere yahawe?

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->