Gisagara: Meya aravugwaho imikoranire mibi n’Abanyamakuru

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 2/09/2018, Saa 09:51:31 Yasuwe inshuro 684

Meya w’akarere ka Gisagara,Bwana Rutaburingoga Jerome arashinjwa n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Amajyepfo kwanga gutanga amakuru nkana ibintu basanga biteza imikoranire mibi hagati ye n’itangazamakuru kandi bikarangira bigize n’ingaruka mbi ku baturage.

Iyi mikoranire mibi ivugwa n’abanyamakuru bakorera ibigo by’itangazamakuru ry’amajwi, iry’amashusho n’abandika ku mbuga za murandasi, biganjemo abakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo bashingiraho bavuga iby’iyi myitwarire ya meya ibangamira itangazamakuru ngo ni uko ko iyo bakoze inkuru mu karere ka Gisagara itari iy’ibirori (Event Story),bagorwa no kubona umuyobozi w’akarere ngo ayivugeho mu gihe ariwe inkuru ugomba kugira icyo ayivugaho.

Abanyamakuru twabahinduriye imyirondoro, twise Mukeshimana Eugenie akorera Radiyo imwe hano mu Rwanda,ati:”Jyewe nakoze inkuru itari imwe, itari n’ebyiri. Ariko ngiye kureba Meya ku karere mubuze, muhamagara inshuro nyinshi kuri telefoni yanga kunyitaba, mwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni ye na whatsapp ye akabubona ariko akanyihorera. Njyewe mbifata nk’agasuzuguro”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko bidakwiye ko inkuru zose Meya yagakwiye kuba avugaho buri gihe, zizajya zivugwaho n’abamwungirije nk’aho akarere katagira umuyobozi.

Uwo twise Mutijima Andre nawe akorera Radiyo yagize ati:” Inkuru nyinshi nkora, mwoherereza ubutumwa bugufi nkanamuhamagara kuri telefoni. Ariko ntajya anyitaba kuri telefoni. Nanjye nkatangaza ko yanze kunyitaba no gusubiza ubutumwa bugufi.”

Bumwe mu butumwa abanyamakuru bandika mu rubuga rwa Gisagara bagaragaza ko batishimiye imikoranire yabo na Meya wa Gisagara

Aba banyamakuru bavuga ko iyo, uyu muyobozi w’akarere ka Gisagara akoze igitangaza, abandikira ubutumwa bugufi abasaba kumusanga ku biro by’akarere kandi atazi ko banahavuye ntibamubone, cyangwa akabibasaba umunsi uciye ikibu, bagasanga ari ukubacunaguza.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamkuru bavuga ko kuba uyu muyobozi wabo adasubiza ibyifuzo byabo n’ibibazo baba bafite banyujije mu itangazamakuru, bibagiraho ingaruka kuko bitabonerwa ibisubizo.

Bagatanga urugero rw’inkuru yakozwe na Radio Salus ku itariki 26/01/2018 ubuyobozi bukanga kuyivugaho. Iyo nkuru yari iy’umuhanda uva mu Irango---Kibirizi---Mugombwa ---Mukindo, wahoze unyuramo Bisi, kuri ubu ikaba itakiwunyuramo bikaba bikibagiraho ingaruka mu ngendo kuko nta gisubizo barabona kugeza magingo aya.

Hari na bamwe mu baturage badatinya kuvuga ko kuba aka karere kabo gahora mu myanya ya nyuma mu mihigo, bitabatungura mu gihe ubuyobozi budakorana neza n’itangazamakuru nabo ubwabo ntibubegere.

Rutaburingoga Jerome Meya w’Akarere ka Gisagara

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Kanama 2018, iki kibazo kiri mu byo umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com yabajije Meya Rutaburingoga Jerome.

Amusubiza ko kuba yashakwa kuri telefoni ari mu nama akamuyobora ku wundi muyobozi nta kibazo abibonamo, cyakora ngo hari icyifuzo ko hagiye kuba impinduka.

Ati:” kuba wanshaka ndi mu nama nkakuyobora ku wundi, njye numva nta kibazo. Ahubwo ikibazo cyabaho ko, ataguha igisubizo washakaga. Hano mu karere ka Gisagara dukora nk’ikipe ntabwo bivuze ko ibisubizo byose ari Meya ubifite. Umbuze uge ubaza undi by’umwihariko ababishinzwe.” Umunyamakuru yahise abwira Meya ko atari rimwe cyangwa kabiri kandi nawe aba azi uwo ikibazo kireba, kandi hari ingero nyinshi.

Maya Rutaburingoga Jerome yakomeje ati:” Wasanga ari wowe wambuze wenyine nari mpuze!"(abanyamakuru bose bavugira rimwe bati ni twese si we gusa“Meya” araseka ati:” Birarangirana n’uyu munsi! Navugango sorry ku wampamagaye akambura. Ubu ushaka ampamagare inshuro nyinshi zishoboka.”

Uyu muyobozi avuga ko uko itangazamakuru ribakeneye, nabo ariko arikeneye.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko atandukanye asaba abayobozi mu nzego zitandukanye za leta gutanga amakuru ku banyamakuru mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya amakuru. Aha twavuga nk’itegeko N0 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013

Twavuga kandi n’itegeko N0 17/2018 ryo kuwa 13/04/2018 aho mu ngingo yaryo ya 277 isobanura neza ibijyanye n’imenyekanisha no gutanaga amakuru ku bayobozi bo mu mu nzego za leta.

Kuba aya mategeko yaragiyeho ariko hirya no hino abayobozi bakaba bagikomeje kutayubahiriza nk’aha muri Gisagara, ni ibyerekana ko hakiri abayobozi bakwiye gukeburwa kuko bigoye ko umuyobozi yakwica itegeko ngo umuyoborwa cyangwa umuturage azaryubahirize kandi arebera ku bayobozi be.

Akarere ka Gisagara mu mihigo ya 2017-2018 kaje ku mwanya wa 25 mu turere 30 tugize u Rwanda. Ni nyuma y’uko no mu mwaka w’imihigo ya 2016-2017 aka karere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 26 n’amanota 75.66%.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro
Bamwe mu bayobozi bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru
Abanyamakuru ba Televiziyo nti banyurwa n’uburyo Meya abitwaraho bamukeneye
Abanyamakuru ba Radio bavuga ko Meya wa Gisagara atabitaba kuri Telefoni akabacunaguza
Meya Rutaburingoga Jerome mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 31 Kanama 2018


      

Tanga igitekerezo

-->