Gisagara:Wa muturage wafunzwe nyuma yo kuvuga ko mudugudu akubita abaturage yarekuwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/11/2017, Saa 16:51:58 Yasuwe inshuro 817

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2017, ni bwo umugabo Hakizimana Izayi uri mu batakiye Itangazamakuru ko mudugudu akubita abaturage yaje gufungurwa asubira imuhira.

Hakizimana Izayi atuye mu Mudugudu wa Gahora, mu Kagali ka Rwanza, Umurenge wa Save,Akarere ka Gisagara,Intara y’Amajyepfo, ni umwe mu batangabuhamya babwiye itangazamakuru ko umukuru w’umudugudu atuyemo arembeje abaturage kubera inkoni abakubita bamwe bikabaviramo ubumuga.

Nyuma yo kuvuga ibi yatawe muri yombi ku mpamvu ubuyobozi bw’aho atuye bwavugaga ko akurikiranweho kuvuga amagambo mabi ku bayobozi n’inzego z’umutekano, nubwo batabyumvikanagaho na bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gahora.

Aganira na RWANDA DAILY NEWS yavuze ko gufungwa kwe bifitanye isano n’ibyo yabwiye itangazamakuru, ariko kandi ashima inzego z’ubuyobozi zabonye ko ngo arengana ziramufungura. Ntiyibagirwa kandi n’itangazamakuru ridahwema gukorera ubuvugizi abaturage.

Tukimara kubwira itangazamakuru iby’uriya mugore wakubiswe, byarakomeye amanama araba ngo twasebeje ubuyobozi kugeza n’ubwo bamfatiye mu nama baramfunga.Ukuri urakuvuga wenda ukakuzira kandi nyuma y’igihe kurigaragaza. Gusa mu gihe cyose namaze mfunzwe nta wigeze ampohotera.Ndashimira Imana, n’inzego zitandukanye zashyize mu gaciro zikamfungura ubu nageze imuhira rwose .


Ibi byose bibaye mu gihe hari Abaturage barimo baherutse kubwira RWANDADAILY NEWS ko Umukuru w’umudugudu wabo akubita abaturage, bikaviramo bamwe kuvunika zimwe mu ngingo z’umubiri wabo.


      

Tanga igitekerezo

-->