Gisagara:Umwe mu bavuze ko umukuru w’umudugudu akubita abaturage arafunzwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/11/2017, Saa 13:07:07 Yasuwe inshuro 1041

Hakizimana Isayi uri mu baherutse kubwira itangazamakuru ko umukuru w’umudugudu akubita abaturage yatawe muri yombi ,akurikiranyweho ibyaha birimo no gusebya ubuyobozi bw’ibanze aho atuye iwabo mu mudugu wa Gahora, mu Kagali ka Rwanza, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara.

Icyatumye uyu mugabo atabwa muri yombi ngo ni abaturage 9 bahagurutse mu Mu nteko yabaye kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2017 yigaga ku bibazo byugarije abaturage (n’iki cya mudugudu gukubita abaturage kirimo) bavuga ko uyu mugabo yavuze ko umugore Nyirakamana Immacule yakubiswe n’umuyobozi w’umudugudu,kandi atari byo ko ahubwo ngo yaba yarakubiswe n’abandi bantu.

Nyuma ngo abo baturage baje kugaragaza n’amagambo mabi Hakizimana Isayi yaba avugira mu baturage avuga ku nzego z’ubuyobozi na Police niko guhita atabwa muri yombi nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwanza Mukamana Eugenie.

Gitifu Mukamana ati: “Hakomeje kugaragara abaturage benshi bavuga ko afite agatsiko karimo kugumura abaturage,nk’urwego rw’umutekano rwari ruhari rero ntabwo rwari kubirebera cyane ko abaturage basabaga ko abo bantu bakurikiranwa. Ubwo uwo Izayi bahise bamufata bamujyana ku mufungira kuri sitasiyo ya Police i Save ndumva ariho akiri kuko ejo inzego z’ubuyobozi zose twiriwe mu mwiherero.”

Ku murongo wa Telefoni umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi yabwiye www.rwandadailynews.com ko uyu Hakizimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Save ariko yirinda gutangaza ibyo akurikiranyweho.

Nubwo biri uku, umufasha we Mukamurarara Ruth akomeje kwemeza ko ibi byose bije nyuma yaho umugabo we abwiriye itangazamakuru iby’iyi myitwarire y’umukuru w’umudugudu.

Ati:” Umugabo wanjye akimara gutanga amakuru ko umuyobozi w’umudugudu wacu yakubise uriya mugore Nyirakamana Immacule, byakuruye umwuka mubi abayobozi bakoresha amanama birakomera umuyobozi w’umudugu wacu aravuga ngo bavugiye kuri Radio batuka umuyobozi w’umurenge n’uw’Akagali ngo bizabagerekwe ku mutwe.”

Abaturage barimo na Hakizimana Izayi ufunzwe,baherutse kubwira itangazamakuru ko Umukuru w’umudugudu wabo akubita abaturage, bikaviramo umugore witwa Nyirakamana Immacule kuvunika kuri ubu akaba afite isima ku kaboko.

Hari undi muri bo nawe uvuga ko atewe impungenge ko ashobora gutabwa muri yombi kuko na we yatangiye gushakishwa.


      

Tanga igitekerezo

-->