Gisagara: Save bagejejweho amazi meza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/09/2017, Saa 08:03:04 Yasuwe inshuro 758

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save, Akagali ka Shyanda baravuga ko nyuma yo kumara igihe kinini nta mazi yo kunywa bagira, kuri ubu bahawe amazi meza ku bufatanye n’ingabo z’igihugu muri gahunda ya Army Week.

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana abaturage bavugako nta bikorwaremezo bafite,abandi bakavuga ko nta mazi meza bagira. Abaturage b’i Save bo bavuga ko bavomaga ahantu kure kandi nabwo amazi mabi ku buryo ngo bahoraga ku bigo nderabuzima bivuza indwara zatewe n’amazi mabi.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose, arasaba abaturage baba bahawe amazi kubungabunga ibikorwaremezo nk’ibi baba bahawe,kandi bagakomeza gufatanya n’ingabo z’igihugu kwiyubakira igihugu, kuko ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye ubu hakaba bari kurwana urugamba rw’iterambere.

Iri vomo ry’amazi ryatashywe, ryubatswe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu muri gahunda ya Army week.

Ryubatswe ku muyoboro wa kilometero 3, ukaba uzagaburira imidugudu 3 yo mu kagali ka Shyanda,ahubatswe amavomero rusange 3, ndetse n’imiryango 2 ikaba yarahise ifatira kuri uyu miyoboro izana amazi mu ngo zabo.

Iki gikorwa cyo kubaka uyu muyoboro w’amazi kikaba cyaratwaye miliyoni zirindwi n’ibihumbi Magana ane y’U Rwanda.( 7.400.000 frw).harimo uruhare rw’abaturage rungana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane.(2.400.000frw).

Emmanuel Rukundo