Gisagara - Save: Abize mu ishuri ry’imyuga rya Mutagatifu Kizito batanze Mituweli 100 ku batishoboye baha n’impanuro abakihiga

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/03/2019, Saa 09:02:35 Yasuwe inshuro 5511

Abize mu ishuli ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Kizito riherereye mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, muri gahunda ya Garuka ushime bahaye ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) imiryango y’abatishoboye 27 igizwe n’abantu 100.

Ibi babikoreye muri shuri rya Ecole Techinique Saint Kizito kuri uyu wa 16 Weruwe 2019, nyuma y’igitambo cya Misa.

Umuyobozi wa Ecole Techinique Saint Kizito Fureri Sinamenye Nicodem yavuze ko iri shuliri yavuze ko abakihiga bakwiye kugira umuco wi’urukundo waranze abafureri babaye muri ishuri kuko barangwaga no kwita ku bababaye.

Yagize ati:" Abafureri babaye aha bafashaga abakene, namwe mubafatireho uugero."

Uhagarariye abanyeshuri muri Ecole Techinique Saint Kizito Masengesho Aphrodice kimwe na Ingabire Joselyne wiga mu kawa wa gatandatu bavuze ko iyo abahize bagarutse kubasura bibafasha kwiga bafite intego z’uko bazitwara bashoje amasomo yabo.

Ingabire Joselyne yagize ati:" Biduha intego cyane rwose y’uko twakwitwara turangije kwiga, kuko nk’ibyo batubwiye bagezeho hari icyo byabasabye natwe tugomba kubigiraho."

Uhagarariye abanyeshuri muri Ecole Techinique Saint Kizito Masengesho Aphrodice
yagize ati:" Biradufasha cyane."

Zimwe mu mbogamizi iri shuri rifite hari inyubako zishaje, abanyeshuri batabona ubwishyu bw’amafaranga y’ishuri, n’abarimu bahora bahinduranya ibigo.

Umuyobozi w’abize muri Ecole Techinique Saint Kizito Frere Ntivuguruzwa Augustin, yabwiye abakihiga ko bagomba kwiga bagatsinda kandi bakagira umuco w’urukundo warangaga abafrere b’abavandali babaye muri iri shuli.

Yagize ati:" Aha ngaha ni ahantu twagiriye ubuzima bwiza, ni ahantu twakuye abao turibo, icyo twabasabye ni ukwiga bashyizeho umwete, bagatsinda, kandi bakagira umuco w’urukundo."

Bimwe mubyo abafureri ba bavandari bakora harimo gutabara uwagize ibyago, gufasha ufite ubukwe kubona ibyo akeneye byose kugeza ku nkwano n’ibindi...

Ecole Techinique Saint Kizito yigamo abanyeshuri 715 barimo abahungu 444 n’abakobwa 271. Abarimu ni 41 barimo abigisha 33, abagabo 25 n’abagore 8. Umwaka ushize wa 2018 abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta, batsinze 100% uwagize amanota macye yagize 25 mugihe uba wagize aya mbere baba yagize amanota 9.

Abize mu shuri rya Ecole Techinique Saint Kizito bakinneye umukino a’bahishasha babatsinda ibitego 4 -1.


Umuyobozi w’abize muri Ecole Techinique Saint Kizito Frere Ntivuguruzwa Augustin


Emmanuel Rukundo@rdn_Gisagara