Gisagara/Mukindo:Batewe igihombo no kutavugira kuri telefoni kubera ko imiyoboro y’itumanaho bakoresha irushwa imbaraga n’iy’i Burundi

Yanditswe na Kuwa 6/05/2017, Saa 11:47:11 Yasuwe inshuro 224

Abaturage bo mu duce tumwe na tumwe two mu Murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bavuga ko babangamiwe no kuba badashobora guterefona bitewe nuko hivangamo umuyoboro w’itumanaho w’i burundi.

Abaturage baturiye hafi y’u Burundi bavuga ko kubona umurongo w’itumanaho bibagora, bagasaba ko iminara ituriye imipaka yakongererwa ubushobozi.

Mbarushimana onesphore wo mu kagari ka Mukiza avuga ko kenshi na kenshi babura umuyoboro w’itumanaho ndetse bakenera no guhamagara bikanga,bigatuma bidindiza ibikorwa byabo.

Aha agira ati: “Nk’ubu urwaza umuntu washaka guhamagara ugufasha kujyana umurwayi kwa muganga ari nka nijoro bikagusaba kujya kumushaka aho ari kandi telephone yagakwiye kudufasha gukemura ibibazo vuba,turasaba ko iminara yacu yakongererw imbaraga kuko iminara y’ u Burundi ikurura iyacu ikayirusha imbaraga twe tukabihomberamo.”

Uhagarariye sosiyete ya MTN mu ntara y’uburengerazuba no mu majyepfo bwana Birasa avuga ko iki kibazo giterwa no kuba aha ari mu bice bisa n’íbiri hasi cyane, akavuga ko bagiye gukorana n’abatekinisiye ba MTN kugirango bongerere imbaraga iyi minara ahantu hose hegereye imipaka.

Ati « abatekinisiye bacu tugiye gukorana cyane baze bakore ibishoboka byose,iyi minara yongererwe ubushobozi,abaturage bongere bisanzure.»

Iki kibazo cyo kubura imiyoboro y’itumanaho ntikiri muri Mukindo gusa, ahubwo kiri hirya no hino hegereye imipaka yose, harimo Rubavu ndetse na Rusizi.

NDACYAYISENGA Christine


      

Tanga igitekerezo

-->