Gisagara: Meya asanga kuba baraje inyuma mu mihigo byabazwa abakora isuzuma ry’imihigo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/09/2018, Saa 18:06:10 Yasuwe inshuro 707

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 31 Kanama 2018, umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome yavuze ko kuba hari uturere twarushije Gisagara mu mihigo, atari uko batakoze byinshi. Agasanga ngo ikibazo cyabazwa abakora isuzuma ry’imihigo.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome asubiza umunyamakuru wa Radiyo na Televiziyo10 mu Ntara y’Amajyepfo Sitio Ndori yagize ati:” kuba hari abaturushije si uko tutakoze byinshi! Gusa, umuntu ashobora kukurusha uyu mwaka ariko umwaka utaha tukabarusha. Uyu mwaka turashaka umwanya wa mbere. Icyiba gisigaye n’uwevaliwa (ukora isuzuma ry’imihigo)! icyo cyanabazwa n’abevaliwa uti ese, aha byagenze gute, aha byagenze gute, numva aricyo gisubizo.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Gisagara anavuga ko iyo abantu bahatana ari benshi, ukora isuzuma agira uburyo abatondeka. Ati:” iyo muhatana muri benshi, uwevaliwa agira uburyo abatondeka ntabwo twabitindaho cyane, ibyo ni ibintu bibaho.”
Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Save na Ndora bo bavuga ko kuba akarere kabo gahora mu myanya ya nyuma mu mihigo, biterwa no kuba abayobozi ngo batabegera.

Umwe yagize ati:” dore ahantu bipfira rero, n’uko ubuyobozi bwacu butegera abaturage ngo bwumve ibibazo byabo. Nibura babashije kutwegera bajya banamenya ibibazo biri hagati mu baturage. Niba ari imyanya ya bayobozi ibura, byaratuyobeye.”

Mugenzi w’uyu we asanga ngo abayobozi babo bahiga ibyo badashoboye. Ati:” ubwo nyine bahiga ibyo badashoboye! Mbona bipfira mu nzego zo hasi. Nonese ko badatabara ufite ikibazo!”

Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’Akarere ka Gisagara mu kiganiro n’abanyamakuru

N’ubwo uyu muyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko kuba akarere ayobora kaza inyuma mu mihigo bikwiye kubazwa abakora isuzuma ry’imihigo, ubwo kuwa 09 Kanama 2018 hashyirwagwa ahagaragara uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo ya 2017-2018, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasobanuye ibyagendeweho hatangwa amanota. Yagize ati:” kubirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2017-2018, isuzuma ryibanze ku bintu bitatu by’ingenzi aribyo: kureba ko imihigo yari yahigiwe yagize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, uruhare rw’ibyo bikorwa mu iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange, no kugenzura ko imihigo yashyizwe mu bikorwa neza kandi ku gihe.”

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakomeje avuga ko itangwa ry’amanota ryari mu byiciro bitatu. Ati:” hari imihigo yihariye ku rwego rw’uturere na za minisiteri, hari imihigo ihuriweho n’inzego zitandukanye, hari kandi no kureba ko abaturage bishimira srivisi bahabwa ndetse n’uruhare bagira mu bibakorerwa. Ibikorwaremezo nk’amashuli, amavuriro, amasoko, bigombaga gukoreshwa ari uko byuzuye byahabwaga amanota 100%, iyo byabaga byarangiye neza kandi bishobora gukoreshwa. Bitaba byuzuye, bigahabwa 0%. Imihigo itanga umusaruro uko igenda ishyirwa mu bikorwa, yagiye ihabwa amanota hashingiwe ku kigero yari igezweho igihe yasurwagwa.”

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yanagaragaje ko abashyize mu bikorwa neza imihigo yabo, habayeho guhuza neza imihigo yabo n’ibikorwa by’iterambere ry’igihugu n’abaturage, kuba buri wese yarumvaga uruhare rwe mu ishyirwa mubikorwa ry’imihigo, habayemo ngo no gusobanukirwa neza ibigomba gukorwa no gukurikiranira hafi uko bishyirwa mu bikorwa.

Yanavuze ko inzego zitashyize mu bikorwa imihigo yazo zaranzwe no kudategura neza imihigo bigatuma itagerwaho neza cyangwa nti nagerweho, kuba abagombaga kuyishyira mu bikorwa baturumvaga neza uruhare rwabo, no kutagaragaza ukuri ku byakozwe bakanabeshya nkana.

Akarere ka Gisagara mu mihigo ya 2017-2018 kaje ku mwanya wa 25 mu turere 30 tugize u Rwanda. Ni nyuma y’uko no mu mwaka w’imihigo ya 2016-2017 aka karere ka Gisagara kari kaje ku mwanya wa 26 n’amanota 75.66%.

Dore uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka 2017-2018.

1. Rwamagana 84.5
2. Gasabo 82.5
3. Rulindo 82.5

4. Gakenke 80.3
5. Kicukiro 77.5
6. Gicumbi 76.3
7. Kayonza 74.9
8. Gatsibo 73.5
9. Rubavu 72.8
10. Rutsiro 72.4
11. Bugesera 72.1
12. Ngororero 71.9
13. Kirehe 71.5
14. Nyagatare 70.9
15. Musanze 70.2
16. Muhanga 68.4
17. Nyamasheke 67.1
18. Nyabihu 66.8
19. Huye 66
20. Nyarugenge 65.1
21. Karongi 64.8
22. Ngoma 64.7
23. Rusizi 64.5
24. Nyaruguru 64.1
25. Gisagara 63.1
26. Kamonyi 59.3
27. Burera 57.2
28. Nyamagabe 54.1
29. Ruhango 53.4
30. Nyanza 53

Bamwe mu bayobozi ba Gisagara bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro

Emmanuel Rukundo RDN/Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->