Gisagara: Korali Schebania yakoze amateka mu gitaramo yamurikiyemo umuzingo w’indirimbo z’amajwi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/07/2019, Saa 16:52:13 Yasuwe inshuro 3833

Korali Schebania ibarizwa mu itorero rya ADEPR akarere ka Gisagara, Paruwasi ya Gisagara, umudugudu wa Gisagara, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2019, yashyize hanze umuzingo wa mbere w’indirimbo ( Album) witwa Gusenga.

Ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 10, bitiriye imwe mu ndirimbo ziri kuri uwo umuzingo, yitwa Gusenga. Mu kuwumurika k’umugaragaro bari kumwe n’amakorali nka korali Abakorera Yesu yaturutse muri Paruwasi ya Rugando mu mujyi wa Kigali, na korali Abarinzi yaturutse muri Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali, n’amakorali yo k’Umudugudu wabo bakorana umurimo nka Korali Abaragwa, na Korali Urumuri.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Gisagara, babwiye umunyamakauru wa www.rwandadailynews.com ko banyuzwe n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ziri kuri uyu muzingo wa Korali Schebania yashyize hanze.

Korali Schebania ni uku yinjiye k’urubyiniro

Ubwo bari bageze ku rubyiniro bahereye ku ndirimbo yitwa Yakobo

Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa buvuga ko nta muntu ukwiye kwiheba, ndetse iyi ndirimbo yahagurukije abari bitabiriye igitaramo, bakurikizaho Mana yo mu ijuru, na Gusenga.

Umwe yagize ati: “ Njyewe nafashijwe n’indirimbo yitwa Gusenga, kuko yansubijemo ibyiringiro. Hari aho bavuga ko niba umuntu ahuye n’ibibazo, akwiye kutiheba ahubwo akegera Imana agasenga.”

Perezida wa Korali Schebania witwa Mazimpaka Felix avuga ko bashimira Imana yabashoboje gushyira hanze uyu muzingo wa mbere, kuko ngo bagitangira kubitekereza babonaga ari nk’inzozi.

Perezida wa Korali Schebania Mazimpaka Felix

Yagize ati:” Dutangira iyi korali, twari abana bato cyane. Ibijyanye no gukora indirimbo ziri kuri uyu muzingo, twabonaga ari nk’inzozi kuko twumvaga bizatugora ariko dufashwa n’Imana.”

Akomeza avuga ko muri Korali Schebania, mugihe cya vuba bazanashyira hanze amashusho y’uyu muzingo w’amajwi ndetse anavuga ko ikibafasha cyane ari ugusenga, mo gushyira hamwe.

Korali Schebania yashinzwe mu mwaka wa 2003 ari ari abaririmbyi 35, magingo aya ifite abaririmbyi basaga 60.

Umuzingo wabo wa mbere uriho indirmbo 10 arizo Gusenga, Yakobo, Mana yo mu ijuru, Imbaraga z’Imana, Imbabazi, Twishime, Mu ijuru inama yarateranye, Hana ati, na Mfitimpamvu.

Korali Abakorera Yesu yaturutse muri Paruwasi ya Rugando mu mujyi wa Kigali yashimishije abitabiriye igitaramo
Bamwe mu bitabiriye igitaramo bagaragaje akanyamuneza

Korali Abarinzi yaturutse muri Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali

Umuzingo w’indirimbo z’amajwi Gusenga wafunguwe k’umugaragaro n’umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Gisagara Rev Pasteur Mutaganzwa Viateur

Korali Schebania ADEPR Gisagara ni uku bari bameze k’urubyiniro
Umuzingo w’indirimbo z’amajwi bari bawutatse mu buryo bwa kizungu
Abacuranzi ba korali Schebania bari babukereye
Abayobozi b’itorero rya ADEPR mu karere ka Gisagara bari baje gushyigikira Schebania Choir