Gisagara: inkuba yakubise urusengero rw’ADEPR barimo gusenga hapfamo umwe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/03/2018, Saa 22:51:14 Yasuwe inshuro 753

Nyuma yuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 werurwe inkuba ikubise abadiventiste b’umunsi wa 7 bari barimo gusenga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 11 werurwe indi nkuba yakubise urusengero rwa ADEPR ruherereye mu Murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara

Ibi byabaye ahagana mu ma saa 12h00 ku rusengero rwa ADEPR ruherereye mu Murenge wa Ndora muri Paruwasi ya Gisagara aho inkuba yakubise kuri uru rusengero umwe ahita apfa abandi bagize ikibazo bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima.

Rwanda Daily News twavuganye na Pasiteri Manihetse Venutse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gisagara ati:

“Hari saa 12h45, ubwo twari tumaze guhumuza iteraniro imvura yahise igwa ari nyinshi cyane, ntabwo byakunze ko hari n’umukristo n’umwe usohoka, ubwo bagumyemo mu mwanya muto twari tumaze gukupa ibyuma byose dusaba abantu kwicara muri ako kanya twumva inkuba irakubise abantu barahungabana, tugiye kureba mu nguni y’urusengero dusangamo ikubisemo umugabo umwe witwa Uriho Jean Damascene, yamutwikiyeho imyenda iramushwanyaguza ahita yitaba Imana abo bari bicaranye barimo abagabo 2 n’umwana w’umukobwa nabo bahita bagwa igihumure. Twahise dushaka imodoka byihuse tubageza ku kigo nderabuzima cya Gisagara tubagejejeyo ubwo bahise basanga uwo mugabo yahise ashiramo umwuka abandi nabo babitaho mu minota mike bari bagarutse mu mwanya mwiza barabsezerera ubu ni bazima nta kibazo bafite.”

Uyu mu positeri kandi akaomeza avuga ko uru rusengero ngo rutaza kuba rufite umurindankuba bishoboka ko inkuba yari buhitane umubare munini bitewe n’uburyo yakubisemo.

Uru rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Gisagara ngo rwari ruri gusengeramo abakristu bari hagati ya 300 na 500, Inkuba ikaba yakubise barangije amatangazo.


      

Tanga igitekerezo

-->