Gisagara:Imyaka 6 ishize bategereje ko EUCL ibishyura ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/10/2017, Saa 14:44:41 Yasuwe inshuro 472

- Abaturage bataka kutishyurwa na EUCL

-Ubuyobozi bw’umurenge ngo bwakoze ubuvugizi

-UDCL ngo ikibazo yagishinze umucungamali Mathilde

-Umucungamali ati: Ntabyo nzi biransaba kubanza kubaza

Abaturage bo mu karere ka Gisagara, mu Murenge wa Save, mu Kagali ka Shyanda, baravuga ko bafite ikibazo bamaranye imyaka 6, cy’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi EUCL, cyabangiririje imitungo mu gikorwa cyo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi none kuva ubwo kugeza magingo aya kikaba kitarishyuye ibyo cyangije.

Leta y’U Rwanda ishora amafaranga menshi mu bikorwaremezo hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu mu mfuruka zose z’igihugu. Mu kubaka ibi bikorwaremezo, leta cyangwa umushoramari ugiye kubuyubaka yishyura amafaranga abaturage bafite ibikorwa( imirima, amazu, amashyamba….) biri ahaba hagiye kunyuzwa ibi bikorwaremezo mu gihe bizanyura muri iyi mitungo y’abaturage.

Abaturage bafite ikibazo cyo kutishyurwa batubwiye koubwomu mwaka w’2011, ikigo cy’igihugu gishinzwe gukiwirakwiza umuriro w’amashanyarazi(EUCL) cyabazaniraga umuriro w’amashanyarazi, gishaka inzira yo kunyuzamo amapoto ariho insinga zitwara amashanayarazi, cyabangirije ibiti by’amavoka, amashyamba n’ibindi.

Bongeraho kandi ko cyakoze igenagaciro ku byo cyari cyangije, kibasaba gufunguza amakonti kinabasezeranyako kizabishyurakuva ubwo ngo kugeza ubu nta kanunu ko kwishyurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Kimomnyo Innocent, yatubwiye ko ikibazo cy’aba baturage nawe akizi kandi kimaze igihe kirekire badasiba ku Biro by’umurenge babaza aho bigeze kandi banabibwira abayobozi batandukanye.

Gusa ngo bakoze ubuvugizi bushoboka ku buryo no ku kicaro cya EUCL ushinzwe imari yababwiye ko iki kibazo kizakemuka bitarenze ibyumweru 3,ari naho ahera asaba ko ababishinzwe babyihutisha bakabishyura kuko abaturage bihanganye gihagije kandi bakaba banageze mu gihe cy’ihinga aho banakeneye imbuto.

Cyiza Francis ni umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ishami rya Gisagara, nawe twamubajije iyb’iki kibazo mu kudusubiza ati:” Icyo kibazo ndakizi. Ikibazo cyabayeho SACCO y’Umurenge wa Save, yatanze nimero ya konti yanditse nabi haburamo umubare umwe, bityo amafaranfa ikigo kiyishyuye asanga konti yanditse nabi asubira mu kigo. Avuga ko iryo kosa ryakosowe aba abaturage bakazishyurwa vuba.”

N’ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, kimwe n’uhagarariye ikigo cy’igihugu bavuga ko bizeye ko bitarenze ibyumweru 3 aba baturage bazaba bishyuwe, umucungamali mu kigoEUCL witwa Dusayidirane Mathirde, ari nawe aba bayobozi bombi bavuga ko ari gukurikirana iki kibazo cy’aba baturage, twavuganye ku murongo wa telefoni, gusa mu mvugo ye asa n’aho ikibazo aribwo akikimenya.

Asubiza umunyamakuru ati:” Ntabwo mbizi kuko mba mfite ibintu byinshi keretse mbanje kubaza.”

Umunyamakuru amubajije igihe yakongera kumubarizaho yabimenye neza, undi asubiza ko agiye kubanza kubaza ahita akupa telefoni.

Ibibazo by’abaturage batinda guhabwa ingurane cyangwa abamburwa amafaranga baba barakoreye bikunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, ariko akenshi usanga bishingiye ku burangare bw’abagomba kubikemura. Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 iherutse gushyirwa ahagaragaza,igaragaza ko mu mwaka w’2024 abanyarwanda bose 100% bazaba baragejejejweho umuriro w’amashanyarazi, bavuye kuri 34.5% igipimo bariho muri 2017.


      

Tanga igitekerezo

-->