Gisagara: Imiryango 1300 irishimira ko yavuye mu bukene bukabije

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/12/2018, Saa 22:38:26 Yasuwe inshuro 464

Imiryango isaga 1300 yo mu Murenge wa Mugombwa, irishimira ko yateye intambwe iva mu bukene bukabije ikajya mu kindi kiciro.

Aba baturage baravuga ko kuba barabagaho mu buzima bw’ubukene bukabije no guca incuro byabahaye gukora batikoresheje, ngo bave mu bukene. Bagashimira leta n’imiryango nterankunga yabafashije kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi.

Umwe mu bishimra ko bavuye mu kiciro kimwe cy’ubuzima bajya mu kindi

Umwe yagize ati:" mbere twabagaho mu buzima bwo guca incuro, haza umushinga wa Concern udufasha kwigira, turiyubaka, tubona aho kuba heza, tugira amatungo, none uyu munsi turishimira ko tuvuye muri ubwo bukene bukabije."

Kimwe na bagenzi be,icyo bahurizaho ni uko bafite gahunda yo gukomeza gutera mbere bibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ngo bikazabafasha muri byinshi.

Abagize iyi miryango iyo ubasuye ubona ibikorwa birimo amazu n’ubuhamya bwa ba nyiri ubwite bavuga ko babonye inzu zo kubamo ku batari bazifite, abandi banogereza izo bari bafite, bagura inka, ihene zirenga 5 buri muntu, ingurube, n’inkoko byose babikomora ku bufasha bagiye bahabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, we yabwiye aba baturage ko bagomba gukomeza kwiteza imbere anasinyana nabo imihigo.

Yagize ati:" murabona ko gutera imbere bishoboka? Mukomereze aho! Mukore udushinga duto, tuzabafasha kwihuta mu iterambere mukirigite ifaranga. Ni nayo mpamvu dusinyanye uwo muhigo, wo kugirango mukomeze kuzamura imibereho myiza."

Iki gikorwa cyo kureba imiryango yavuye mu kiciro kimwe cy’ubuzima ijya mu kindi, akarere ka Gisagara kabifashwamo n’umushinga wa Concern, aho ufite gahunda yo kuzahura imiryango 2,000 kuri ubu ikaba imaze kuzamura 1300.

Babikora bareba imiryango ikennye cyane kurusha iyindi (barya baciye inshuro: icyiciro cya 1&2) bakabaha inkunga y’imibereho mu gihe cy’amezi 14 ingana na 15,000F ku muryango ifite abantu 3, na 18000F ku muryango w’abantu 3-5 na 21000F ku muryango w’abantu hejuru ya 5.

Iyo hashize amezi 6-8, babaha inkunga yihariye ya "Nshore nunguke" ishyirwa mu bikorwa bibyara inyungu.

Nyuma y’amezi 14-24 hakorwa igikorwa cyo kubakurikirana no kubagira inama, ku mishinga batoranyije bahabwa amahugurwa (coaching), amezi 24 yashira bagacutswa kuko baba bamaze kuva mu kiciro cyo hasi bazamutse mu kindi.

Meya Rutaburingoga Jerome ari gusinyana imihigo n’iyi miryango yo gukoemeza kwiteza imbere
Abaturage baranishimira ko bafite amazu meza

Abaturage baganira n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome

Emmanuel Rukundo RDN/Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->