Gisagara: imikorere hagati y’inzego intandaro yo kuza ku mwanya mubi mu mihigo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/11/2017, Saa 12:20:04 Yasuwe inshuro 379

Ubwo kuwa 06/Ukwakira/2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiraga imihigo y’uturere y’umwaka wa 2017-2018, anamurikirwa uko uturere twesheje imihigo ya 2016-2017, mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko y’U Rwanda ku Kimihurura, Minisitiri w’intebe Dr Edourd Ngirente yagaragaje uko uturere twarshanije mu kwesa imihigo. Maze Akarere ka Gisagara kaza ku mwanya 26 mu turere 30 tugize U Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko bitabashimishije kandi byanabasigiye isomo rituma bafata ingamba zizatuma bataza ku mwanya nk’uwo bajeho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2016-2017.
Yagize ati:

mu byukuri umwanya twabonye ntabwo wadushimishije ariko twakuyemo isomo rituma duhindura imikorere muri uyu mwaka . bimwe mu byatumeye tutesa imihigo uko twari twabyiyemeje harimo n’imikoranire hagati y’inzego ngirango muranabizi ko ubu hari na bamwe bari gukurikiranwa n’inkiko. Ikindi cyatugoye n’ibikorwa twari twarashyize mu mihigo twarijejwe n’abafatanyabikorwa ko bizabonekera igihe, ariko igihe cy’igenzura ry’imihigo rigera bitaraboneka. Iyo umuntu atsikiye ahantu runaka ubutaha aba yarahamenye ntiyongera kuhatsikira. Ubu turi gukora cyane kugiramgo tuzaze ku mwanya utandukanaye n’uwo twabonye uyu mwaka.

Rutaburingoga Jerome Mayor w’akarere ka Gisagara

Ubwo hatangazwaga uko uturere twarushanijwe mu kwesa imihigo, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ku birebana n’imihigo inzego zose zari zihuriyeho, isuzuma ryagaragajeko ibijyanye no gutanga service nziza byaje ku isonga n’amanota 82.2%, mu gihe urwego rw’ingufu rwagize 39.3%; impamvu zatumye zimwe mu nzego zitagera ku mihigo zari zariyemeje harimo, kudakorana neza, kudaha agaciro gakwiye imihigo inzego zitandukanye zari zihuriyeho, kutagaragaza raporo y’ibyakozwe, yanatangwa hagatangwa idahuye n’ibyakozwe irimo ikinyoma, no kudakorana neza n’abafatanyabikorwa.

Akarere kaje imbere ni akarere ka Rwamagana n’amanota 82.2%, gakurikirwa na Musanze n’amanota 82.1%, akarere ka Huye kaba aka 3 n’amanota 80.5%, Mu gihe Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 26 kagira amanota 75.6% Naho uturere 3 twanyuma ni Ruhango, Rurindo na Rubavu.


      

Tanga igitekerezo

-->