Gisagara: Ibitaro bya Kibirizi byatangije ishami ry’ubuvuzi bw’amaso rifite ibikoresho bihambaye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/10/2019, Saa 18:25:32 Yasuwe inshuro 3276

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019, ibitaro by’akarere ka Gisagara byubatse mu Murenge wa Kibirizi, byatangije ishami ry’ubuvuzi bw’amaso rifite ibikoresho bihambaye, aho abaturage bavuga ko ngo rigiye kubaruhura urugendo bakoraga bajya kwivuriza amaso kure.

Umubyeyi w’imyaka 75 witwa Mukarushema Virginie utuye mu Murenge wa Kibirizi, akagari ka Kibirizi, mu Mudugudu wa Torero ni umwe mu baganiriye na www.rwandadailynews.com. Yavuze ko mbere y’uko iri shami rihaza, yajyaga kwivuriza amaso i Butare na Kigali bikamutera igihombo n’imvune kuko byamusabaga amafaranga y’urugendo n’ay’ifungoro.

Umubyeyi w’imyaka 75 witwa Mukarushema Virginie

Ati:”Mbere si narebaga kuko nari ndwaye indwara y’ishaza. Nayivurije iyo za Butare na Kigali, ariko ingendo zendaga kuzanyica mwana wa! Naje kwivuriza aha, indwara y’ishaza barayibona barambaga kandi ahandi hose bari barayibuze. Mbere si nasomaga inyuguti, ariko ubu ndasoma neza nta kibazo.”

Uyu mubyeyi akomeza asaba ko serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zagezwa no mu bigo nderabuzima biri mu mirenge n’utugari kuko ngo hakiri abarwaye indwara y’amaso batazi niba koko yavurwa igakira.

Iri shami ry’ubuvuzi bw’amaso, kuza kuri ibi bitaro bya Kibirizi byagizwemo uruhare n’umushinga witwa One Sight, umuryango utegamiye kuri Leta uteza imbere ubuvuzi bw’amaso ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

Umuyobozi w’uyu mushinga mu Rwanda, Tuzinde Vincent avuga ko indorerwamo z’amaso batanga zifite ubuziranenge kandi zihendutse.

Yagize ati:”Icyo twashingiyeho ni uko tubona ko umuturage wese akwiye kugezwaho serivisi z’ubuvuzi bw’amaso. Si navuga ko zihenze cyangwa zihendutse, ariko ugereranije n’isoko riri hanze zirahendutse kuko umuturage uwo ari we wese agurishije ihene cyangwa inkoko ashobora kwigurira indorerwamo z’amaso kuva ku bihumbi bitanu (5,000 Frws) kugera kuri 25,000 Frws.”

Magingo aya, uyu muryango umaze kugeza serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro 26 mu Rwanda, intego ngo ikaba ari ugukorana n’ibitaro byose mu Rwanda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibirizi, umuyobozi wabyo witwa Twizerimana Jean de Dieu yavuze ko kuvura amaso byari ingorabahizi, ariko kuri ubu byakemutse.

Yagize ati:”Ahantu twakoreraga hari hato, ariko ubu serivisi z’amaso ziratangwa neza kuva ku itariki ya 20 Nzeri 2019, ndetse n’abagera ku 100 bamaze guhabwa iyo serivisi.”

Yongeraho ko indwara z’amaso, ziri mu ndwara 10 zivurwa cyane mu bitaro bya Kibirizi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yarebeye muri bimwe mu byuma bipima indwara z’amaso

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme avuga ko iri shami rifite byinshi rigiye gufasha abaturage.

Yagize ati:”Lunette kuba wagira 2500Frws cyangwa wagira ibihumbi 5000 Frws ukazigura, ubundi ntabwo ari ibintu bisanzwe, icyo ni icyerekana ko leta iri mu baturage.”

Iri shami ry’ubuvuzi bw’amaso ryatangijwe rigizwe n’ahakirirwa abarwayi hakorerwa ibijyanye n’isuzuma ry’ibanze ririmo kureba uburwayi bw’amaso umurwayi afite uko buhagaze, ku buryo niba ari ubwihutirwa ahita ajya kubonana n’umuganga atarinze gutegereza.

Aha kabiri, ni ahasuzumirwa indwara z’amaso hakoreshejwe imashini kabuhariwe, aho bashobora gusanga ari urugingo rw’ijisho rwangiritse ariko adakeneye indorerwamo z’amaso. (Aha umuntu ashobora kuba yarishwe n’igiti cyangwa yaratewe ibuye mu jisho).

Ikindi kibonwa n’ibi byuma kabuhariwe, ni ababa bafite ikibazo cyo kutareba ibiri hafi cyangwa kure, indwara y’ishaza n’ibindi…. Aha nyuma, ni ahatangirwa indorerwamo z’amaso nazo zihendutse kuko imwe igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000 Frws).

Ibitaro bya Kibirizi byatangiye gukora mu mwaka wa 2006. Imibare igaragaza ko mu Rwanda abaturage bagera ku bihumbi 120 bagana na 1% by’abenegihugu bafite uburwayi bw’amaso bushobora kubatera ubuhumyi, mu gihe ku Isi yose basaga miliyoni 250.

Zimwe mu nyubako zigize ibitaro bya Kibirizi
Zimwe mu nyubako zigize ibitaro bya Kibirizi
Umubyeyi w’imyaka 75 witwa Mukarushema Virginie

Zimwe mu nyubako zigize ibitaro bya Kibirizi
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yatemberejwe ahazajya havurirwa indwara z’amaso
Abaturage bategereje guhabwa serivisi z’ubuvuzi


Cyamatare Raulent ni umwe mu basuzumwe indwara y’amaso


Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yasobanuriwe uko iri shami rivura indwara z’amaso rizajya rikora