Gisagara :Hatangijwe icyumweru cya Girinka mu ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 7/02/2018, Saa 13:10:22 Yasuwe inshuro 321

Mu karere ka Gisagara, abaturage barongera gukangurirwa kwita ku nka bahabwa muri gahunda ya Girinka, kuko ngo inka ari ubukungu ku muntu wese yayitayeho uko bikwiye.

Ibi akaba ari ibyagarutsweho ubwo muri aka karere haberaga gahuda yo koroza no kwitura ku bahawe Inka muri gahunda ya girinka.

Ni mu gikorwa cyakozwe hagati y’abaturage bo mu murenge wa Mamba , ahatangirijwe icyumweru cya Girinka munyarwanda mu ntara y’Amajyepfo.

Bamwe mu borojwe inka kuri iyi nshuro,bavuga ko ingamba bamaze gufata ari ukuzitaho nk’uko bita ku rubyaro rwabo,kuko basanga inka ari ubukungu ku muntu wese wayitayeho akayorora ayikunze.

Ahishakiye Mary ati:”Ubundi na cyera kose,uwaguhaga inka yabaga aguhaye byose,ntiwakena ufite inka,uretse n’amata ayikomokaho,iyo itaranabyara ugurisha ifumbire nawe ugafumbira,ibi rero bigeye kudufasha gutandukana n’ubukene.”

Dr Christine Kanyandekwe umukozi ushinzwe ishami ry’ubworozi mui RAB avuga ko bateguye iki gikorwa, mu rwego rwo kwegera aborozi, kugira ngo babereke bimwe mu bikorwa begerejwe byo kubafasha kwita ku nka zabo.

Dr Christine ati:”Hari impango zubatswe muri buri mudugudu muri aka karere,twaberetse uburyo zikoreshwa haba mu gutera intanga,haba mu koza inka,aha niho twasabye aborozi bose ko bajya bazana amatungo yabo mu rwego rwo kubegereza ibikorwa byo kubafasha mu kwita ku matungo yabo ngo arusheho no kubah umusaruro utuma barushaho gutera imbere.

Rutaburingoga Jerome, umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko bafashe ingamba zo gukomeza gukora ubukangurambaga, mu baturage babashishikariza kwita ku nka zabo kuko inka ari ubukire.

Rutabiringoga ati:”Iyo turebye dusanga inka zarahinduye ubuzima bw’abanya-Gisagara,nicyo gituma dusaba buri wese kwita ku nka ye,ubundi inka ni ubukire ku muntu wese wayitayeho.”

Mu karere ka Gisagara inka 11.200 nizo zimaze gutangwa binyuze gahunda ya girinka.

Muri iki cyumweru cyahariwe Girinka, hateganijwe kwitura inka 90.

Meya Rutaburingoga ashyikiriza inka uworojwe

GATETE Eric Rafiki
Rwandadailynews/Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->