Gisagara: Gusambanya umwana w’umukobwa ni amahano – umuyobozi muri RWAMREC

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/11/2018, Saa 18:28:46 Yasuwe inshuro 773

Umuyobozozi mu muryango wa RWAMREC Kamungu Bernadette yabwiye abatuye mu Murenge wa Save mu kagali ka Rwanza ko, gusambanya umwana w’umukobwa ari amahano.

Ni nyuma y’ukomu gihugu hose uyu muryango uhatangirije ubukangurambaga buzamara iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa.

Yagize ati:” Bagabo turi kumwe mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa, gusambanya umwana w’umukobwa ni amahano. Mu muco nyarwanda umwana w’umukobwa afatwa nk’amata kandi amata ntasogongerwa. Bagabo turabasaba ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko, abagabo bakwiye kurwanya iri hohotera kuko nta mugore utera inda abana b’abakobwa, baziterwa n’abagabo cyangwa abasore.

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza Clemence Gasengayire

Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence avuga ko kugirango ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ryacika ku bufatanye bwa buri wese.

Ati:” Birasaba ubufatanye bwa buri wese. Ariko nanagira inama ababyeyi yo kuba ahafi y’abana babo.”

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kubaka umuryango wifuzwa harwanywa isambanwa ry’abana, bwatangiye ku italiki 18 z’ukwezi kwa 11/2018. Aha mu Murenge wa Save banakinnye n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’umupira w’amagura y’akagali ka Gatoki n’iy’akagali ka Rwanza, maze akagali ka Gatoki gatsinda aka Rwanza ibitego 2 kuri 1. Ikipe ya Gatoki ihabwa ibihumbi mirongo itandatu na bibiri (62000Frws), naho ikipe ya Rwanza ihabwa ibihumbi mirongo ine n’umuni (48000 Frws)


Kamungu Bernadette umuyobozi muri RWAMREK




Itsinda ry’abana ryavuze umuvugo ushishikariza abantu kureka biyobyabwenge byo mbarutso y’abahohotera abana b’abakobwa



Rukundo Emmanuel rdn@Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->