Gisagara:DASSO basabwe guhinyuza isura mbi abaturage babafiteho

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 18/04/2018, Saa 08:45:50 Yasuwe inshuro 865

Abashinzwe umutekano ku rwego rw’ akarere bazwi nka DASSO bakorera mu karere ka Gisagara basabwe gukomeza kwegera abaturage kugira ngo bahinyuze isura mbi abaturage babafiteho.

Ibi babisabwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara Athanase Ntaganzwa ubwo bari bahuriye mu gikorwa cyo gusana inzu y’ umukecuru utishoboye utuye mu kagali ka Rwanza mu murenge wa Save.

Mu magambo ye bwana Ntaganzwa Athanase yagize ati:"Igikorwa nk’iki gituma isura Dasso zari zifite ku muturage ihinduka, akumva ko Dasso nawe ari umuntu nkawe kandi amwifuriza ineza. Ndetse nyuma y’iki gikorwa aho ba Dasso bazanyura ejo abantu bazababonamo ko babakunda, kuko akenshi abaturage bababonagamo abatabifuriza ineza kuko akenshi bahura bari kubabuza gukora ibyaha, birimo nko kurwanya ibiyobyabwenge ariko nyuma y’iki gikorwa baratangira kubona ko Dasso nawe yitaye ku mibereho yabo n’iterambere ryabo kandi ko abafitiye impuhwe kuko Dasso nawe atakwishimira kurinda umuntu udafite aho arara."

Umuyobozi ukuriye Dasso mu karere ka Gisagara Ngabonziza Francois Regis yavuze ko iki gikorwa cyateguwe muri gahunda y’ ibikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse ko batagiye guhagarikira aha ahubwo bazabikomeza bakagera mu mirenge 13 yose igize akarere ka Gisagara.

Yagize ati:"Ubu twatangiye ibikorwa byo mu rwego rwa human security activities aho twegera abaturage tugashaka ibibangamiye kubufatanye nabo ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta bigashakirwa ibisubizo, ati n’ubundi abaturage tuba turi kumwe mu miganda ariko uruhare rwacu bwite rukwiye kugaragara ariyo mpamvu twiyemeje kubikora ndetse twiteguye gufatanya n’abaturage guhindura amateka mabi batuziho."

Ahishakiye wubakiwe inzu na DASSO

Mu byishimo byinshi umukecuru AHISHAKIYE EPIPHANIE w’ imyaka 64 wabaga mu nzu idashinga ndetse ahorana n’impungenge ko ishobora ku mugwaho kuko ngo icyumba kimwe cyari cyaramaze kugwa.

Nyuma rero yo kubakirwa iyi nzu yagize ati:"Hari hashize igihe ntagira aho mba hafatika kuko kuva nyakatsi zasenywa nahise ntangira kubaho ncumbitse aho nishyura amafaranga ibihumbi 2100 ku kwezi nayabura ngatanga imibyizi itatu gusa naho nabaga hendaga kugwa, ariko uyu munsi ndanezerewe kuko igize iwanjye mu mutima ndumva nezerewe meze nkuri mwigorofa."

Uretse no gusanira uyu mukecuru inzu, Dasso yatanze na matera 10 ku miryango yari ikirara ku byatsi.

Mu karere ka Gisagara ubu harabarurwa imiryango isaga 932 idafite amacumbi.Ariko ngo umuhigo aka karere kuhaye ni uko ukwezi kwa nzeri kuzarangira imiryango yose imaze kubona amacumbi.

Urwego rwa DASSO rwashyizweho mu mwaka wa 2014 ruza rusimbuye urwari ruriho rwanenzwe imikorere mibi ari rwo Local Defense Force.

Inshingano z’uuru rwego ni ugufata umuntu wese uri mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, rukamushyikiriza Polisi, kandi rukajya rumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ahashobora kuba hari icyahungabanya umutekano w’abaturage.

Dasso yatanze na matera 10 ku miryango yari ikirara ku byatsi
Ntaganzwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara
DASSO basakara inzu

GATETE Eric Rafiki/rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->