Gisagara: Bituye Umukuru w’igihugu bubakira inzu banoroza inka uwarokotse Jenoside

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/08/2018, Saa 18:09:38 Yasuwe inshuro 325

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yarabemereye gusubiza amagare mu muhanda nabo bagomba kugendana n’abandi mu iterambere ry’igihugu,ari nabyo byatumye bubakira inzu banaha inka umubyeyi Mukarwigira Asterie warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Rumwe muri uru rubyiruko rusaga 102 rwibumbiye muri koperative COTAVESA, rwaganiriye n’umunyamakauru wa www.rwandadailynews.com ruvuga ko nubwo bakora uyu mwuga bitababuza kugendana n’abandi mu iterambere aho batanga ubufasha no gukora ibikorwa by’urukundo.

utwara abagenzi ku igare Murihano Eric

Umwe mu batwara abagenzi ku magare ubarizwa muri iyi koperative Murihano Eric, ati:” Nti byatubuza kugendana n’abandi mu iterambere ari nabyo byaduteye gukora iki gikorwa,igikorwa nk’iki cy’urukundo kitwubakamo ikizere.”

Umubyeyi Mukarwigira Asterie wubakiwe inzu akanahabwa inzu ,avuga ko inzu ye yari imeze nabi, ariko ngo ubu agiye kujya aryama asinzire.

Ati:” Inzu yanjye yari imeze nabi irara imvira. Urukuta rumwe rwamanukiragamo amazi ariko ubu ngiye kujya ndyama nsinzire."

Perezida wa Koperative KOTAVESA Ntawukuriryayo Jean D’amascene

Perezida wa Koperative KOTAVESA Ntawukuriryayo Jean Damascene, avuga ko kuba baremerewe gusubiza amagare mu muhanda nabo bagomba kugendana n’abandi mu iterambere.

Ati:” Mu rwego rwo kwitura Perezida wacu Paul Kagame uko yatwemereye gusubiza amagare mu muhanda, twahaye inka tunubakira inzu uriya mubyeyi. Twakabaye iyo nka twarayijyanye mu rwuri rwe, ariko kubera ko tuziko akunda abaturage be, dufasha uriya mubyeyi utishoboye. Ni ukuri twajyaga mu muhanda amagare bakayatwaka tugataha tuyikoreye ariko Perezida wa Repubulika atugirira neza atwemerera kuyasubiza mu muhanda.”

Bimwe mu bikorwa iyi koperative ya KOTAVESA imaze kugeraho, harimo kuba baraguze amashyamba n’ibibanza, no kuba buri munyamuryango amaze guhabwa inka, kandi bakaba barayobotse n’ibigo by’imari bibafasha kwzigamira.

Inzu bubakiye Mukarwigira Asterie
Amagare bayaparitse bubakira inzu Mukarwigira Asterie
Mukarwigira Asterie wubakiwe inzu akanahabwa inka

Emmanuel Rukundo RDN/Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->