Gisagara: Batashye amazu yubakiwe abatishoboye basabwa kuzayafata neza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 19/12/2018, Saa 14:32:38 Yasuwe inshuro 413

Mu Kagari ka Shyanda, mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara hatashywe amazu yubakiwe abatishoboye 18, abayahawe basabwa kuzayafata neza.

Abaturage bubakiwe aya mazu bavuze ko bibashimishije kandi ko bashimira leta y’umwe bw’abanyarwanda ibitaho.

umwe yagize ati:" mu by’ukuri si nagiraga aho kuba pe! ariko ubwo mbonye inzu, njyewe n’abana banjye tugiye kugira ubuzima bwiza. ntawe uzongera kurwara umusonga bitewe n’imbeho yararaga itwica.

kimwe na bagenzi be, icyo bahurizaho ni ugushimira ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, umurenge na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ibubakiye aya mazu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Kimonyo Innocent yavuze ko bazakomeza kwita ku batishoboye babafasha kuba heza.

Ati:" icyo abayobozi tubereyeho ni gufasha abaturage bacu kubaho neza. Ibi bikorwa mubonye uyu munsi bizakomeza ku buryo buri munyarwanda agira ubuzima bwiza kuko ariyo ntumbero y’igihugu cyacu."

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko bishimishije kuba aba baturage babonye aho gutura heza, ariko abasaba kuzafata neza aya mazu bayagirira isuku.

yagize ati:" aya mazu mwubakiwe muzayafate neza, muyagirire isuku muyarinde kwangirika. leta y’u Rwanda n’akarere ka Gisagara turabifuriza kuba heza, ariko ntabwo mwahora mufashwa kuko hari n’abandi baba bakeneye gufahwa ariyo mpamvu masaha kuyafata neza."

iyi miryango yahawe amazu, yanahawe n’inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda zizabafasha kubona amata, n’ifumbire.

Abaturage bo muri ka kagali ka Shyanda banishyize hamwe kandi, baremera bagenzi babo batishoboye amabati 60 yo gusakara ubwiherero kubari bafite ubudasakaye.

Mu Murenge we Save wose hakaba hatashye amazu 41 yubakiwe abatishoboye yuzuye atwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 13. Mugihe mu karere kose izatashywe ari inzu zisaga 270.

Abaturage bahawe amabati yo gusakaza ubwiherero

Abaturage barishimira amazu bahawe
Barishimira ko imyaka yabo igiye kujya ibona ifumbire
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Save Kimonyo Innocent
Barishimira ko imyaka yabo igiye kujya ibona ifumbire
Bamwe mu bahawe amazu


Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome

Emmanuel Rukundo RDN/ Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->