Gisagara:Basobanuriwe ko kudaheranwa n’agahinda ari ukwima urwaho abapfobya jenoside

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/04/2018, Saa 10:40:19 Yasuwe inshuro 479

Abacitse ku Icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batuye mu karere ka Gisagara barasabwa kudaheranwa n’agahinda kuko bitiza umurindi abayipfobya.

Ibi babisabwe, ubwo muri aka Karere mu murenge wa Mugombwa bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi umuhango wabereye ahari urwibutso rwa Mugombwa ruruhukiyemo imibiri hafi ibihumbi 30.

Ahishakiye Jeane umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi watanze ubuhamya, yavuze ko byari bikomeye ariko ashima ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside kuko ngo nyuma yo kurokoka yaje no kwiga ubu akaba yiteguye no kuzakomeza muri Kaminuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaboburingoga Jerome yasabye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kudaheranwa na gahinda kuko ngo guheranwa n’agahinda biha imbaraga abapfobya Jenoside.

Ati:” Ndabashimira uburyo mukomeje kwibuka mwiyubaka. Ariko ndanabasaba kudaheranwa n’agahinda kuko iyo uheranwe n’agahinda, uba uhaye imbaraga abashakaga ku kwica, uba uhaye imbaraga abapfobya Jenoside.”

Mu Murenge wa Mugombwa kandi hashyinguwe imibiri 26 mu rwibutso rwa Mugombwa yabonetse mu Mirenge 3 ya Mugombwa, Muganza, na Mukindo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara kandi bukaba buvuga ko bazakomeza gukemura ibibazo by’amazu ashaje y’abarokotse Jenoside akigaragara, kimwe n’abatarabona aho kuba heza.


      

Tanga igitekerezo

-->