Gisagara: Baravuga ko ubuyobozi bw’akarere bubatererana kandi ubuzima bwabo buri mu kaga

Yanditswe na Kuwa 23/03/2019, Saa 12:10:20 Yasuwe inshuro 3431

Abaturage batuye mu gasentire ka Duwani gaherereye mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, ahari gukorwa umuhanda wa kaburimbo uva i Huye werekeza ku biro by’akarere ka Gisagara baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga nyuma y’uko imashini zishegeshe amazu yabo.

Iyo ugeze muri aka gasantire, ubona uyu muhanda uri gukorwa hagati yawo n’amazu abaturage batuyemo harimo imetero 1.

Mu gutaburura insinga z’umuyoboro wa internet, itaka ryagiye rinagwa ku mazu y’abaturage, mu miryango y’amazu ku buryo gukinga, gukingura inzugi, no gusohoka , abana kubona aho gukinira, byose bigoranye kuri bo.

Iyo witegereje aya mazu ubona inkuta inkuta zimwe zayo zaragiye ziyasa, amategura yaramenaguritse, ariho bahera bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kagaga kandi ubuyobozi bw’akarere nti buhabimure bakifuza ko bahimurwa.

Umwe yagize ati:"Twebwe ikibazo twagize ni uko turi gusenyerwaho amazu yacu, turimo tumenwaho itaka kandi ubuyobozi bwari bwavuze ko abo umuhanda uzangiriza bazishyurwa ibyabo ariko ntacyo batumariye."

Undi mubyeyi ufite uruhinja yagize ati:" Urabona mpetse uruhinja. Ni ikibazo, kuko ntabwo wajyana umwana mu nzu ngo aryame ubona irimo itigita ishaka ku kugwa hejuru, ubu guteka ni ikibazo kuko imashini iranyuraho itsindagira ibinonko bikitura mu biryo twayobewe."

Undi we yagize ati:" Iyo imvura iguye umuvu udusanga mu mazu ngirango urabibona. Baraje baratubarira ariko dutegereza ko batwishyura turaheba. Ubuse umwana azakinira hehe ko ureba dusohokera mu muhanda? N’ubwo wakuzura uzajya uteza impanuka za buri munsi. Iriya mashini itsindagira iyo inyuzeho, itigisa n’uri muri metero 100. Ngaho tekereza twe turi muri metero 1 ?"

Aba baturage icyo bifuza ni uko inzego zitandukanye zabarenganura kuko ubuzima bwabo buri mu kaga cyane cyane muri iki gihe cy’imuvura.

Gusa, barishimira uyu muhanda wa kaburimbo umukuru w’iguhugu yabemereye mu mwaka ushize wa 2018 ubwo ishyaka rya FPR Inkotanyi ryamamazaga abakandida depite baryo mu karere kabo.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ko umuhanda wa kaburimbo yamereye, ugiye kubakwa kandi ko ibizakenerwa byose bihari.

Ku italiki ya 28 Gashyantare 2019, Hanganimana Jean Paul umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara yari yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo cy’aba baturage cyari kuba cyacyemutse nyuma y’iminsi 2.

Yari yagize ati:" iyo umuhanda uri kubakwa, hari ibikorwa bimwe by’abaturage byangirika. Ku bijyanye n’iyubakwa ry’umuhanda abashinzwe kuwubaka hari amzu bagaragaje ko azangirika, ayo yarabariwe bamwe barishyurwa dosiye zabo zirimo gusuzumwa kugirango bishyurwe ariko icyo twizeza abaturage ni uko inzu yose zagira ikibazo biturutse ku ikorwa ry’umuhanda nayo izishyurwa turohereza itsinda rige kureba niba koko ibyo abaturage bavuga ari ukuri bitarenze ku munsi wejo, uyu munsi ni kuwa kane bitarenze ejo kuwa gatanu abatekinisiye bazajya kubasura. Ntabwo umuhanda watuma ubuzima bwabo bujya mu kaga."

Kuri ubu abaturage baracyavuga ko ubuyobozi ntacyo bwakoze mugihe bwari bwavuze ko bugiye kubicyemura.

Kuri iyi nshuro Enjeniyeri Sylvestre Ngayabahiga umukozi mu karere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’imihanda n’isanwa ryayo, yabwiye rwandadailynews.com ko mu ikorwa ry’umuhanda hari ibyangirika kandi bigenda byishyurwa buhorobuhoro.

Yagize ati:" Mu ikorwa ry’umuhanda hari ibibazo bigenda bivuka kandi byose bigakemurwa buri cyose uko kimeze. Amazu iyo agonzwe n’umuhanda arishyurwa. Aturiye umuhanda ataragonzwe nawo akgira ikizabo, birasuzumwa agasanwa kandi iyo gusanwa bidakunda arimurwa. ibi rero biraakorwa kugeza umuhanda urangiye kubakwa kuko bitaberaho rimwe. Akenshi abaturiye umuhanda baba bashaka kwimurwa kandi ubwo ni bumwe mu buryo bukoreshwa."

Uyu mukozi akomeza avuga ko basuwe, abimurwa barimurwa kandi ko umunsi ku wundi baba bahari bakurikirana uko umuhanda ukorwa kugirango bakemure ikibazo cyose cyavuka.

Uyu muhanda uzava mu mujyi wa Huye ukaba n’uwa mbere wa kaburimbo uzaba ugeze mu karere ka Gisagara, uzaba ufite uburebure bw’ibirometero 13 na metero 800.

Biteganyijwe ko mugihe cy’umwaka 1, uzaba wuzuye ukazatwara asaga miliyari 6 na Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imvura iyo iguye umuvu ubasanga mu nzu zabo





@Rwandadailynews.com