Gisagara: Baravuga ko amatara yo ku muhanda i Save yahindutse umurimbo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 10/08/2018, Saa 23:32:58 Yasuwe inshuro 366

Bamwe mu baturage, abatwara abagenzi ku magare n’abanyamaguru, bakoresha umuhanda uva ahitwa kuri “Arrêté” ukanyura i Save – ku isoko rya Rwanza, ugakomeza no ku Kinteko, baravuga ko amatara yo ku muhanda bahawe asigaye ari umurimbo kuko bayabona ahagaze ataka mu gihe ari cyo yashyiriweho.

Aba baturage bavuga ko aya matara yaka igice kimwe, cyo kuva kuri Arrêté,ariko guhera ku Isoko ryo mu Rwanza amatara akaba ahari ariko ari umurimbo kuko mu gihe cya nijoro ataka kandi aribwo baba bayakeneye.

Abatwara abagenzi ku magare bavuga ko kuba amatara ataka nijoro bibateza ibibazo

Utwara abagenzi ku magare aha i Save ku bw’umutekano we twise Kalisa Edimond yabwiye umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ko kuba aya matara ataka bibabangamira cyane mu gihe baba batwaye abagenzi nijoro. Ati:”Kuva aha ku Rwanza gukomeza ipfiriya ku Kinteko hose nta tara na rimwe ryaka kandi ku muhanda arahari. Twebwe iyo dutwaye abagenzi nijoro biratugora kuko haba ari mu mwijima!”

Uyu utwara abagenzi ku magare kimwe na bagenzi be bavuga ko haba ubwo abagizi ba nabi bitwikira iri curaburindi, bakabatera imijugujugu, amabuye, bagamije kubambura amagare yabo bagasaba ko aya matara yakorwa Akaka nk’uko byari bisanzwe.

Umuturage twise Mukamana Ancile ku bw’umutekano we, utuye aha i Save mu Rwanza yagize ati:” twe byaratuyobeye! Bakiyashyiraho yarakaga ariko bidateye kabiri nti yongera kwaka. Ubu turi mu bwigunge mu gihe twari twabuvuyemo. Biratubangamiye rwose.”

Ku murongo wa Telefoni igendanwa umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome yavuze ko iki kibazo atari akizi agiye kugikurikirana ati:” turabikurikirana hamwe na REG twumve ikibazo gihari icyo aricyo. Ntabwo nari mbizi reka mbaze REG impamvu bitaka. Icyo nabwira abaturage ni uko bigiye gukurikiranwa kandi amatara akaka.”

Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo twavuganye na Francis Cyiza umuyobozi wa REG ishami rya Gisagara avuga ko ikibazo kiri kuri rwiyemezamirimo uyakurikiranira hafi umunsi ku munsi utarasimbuje ampoule zashiriye ati:” ni Maintenance isanzwe ikorwa na rwiyemezamirimo ukorana n’akarere ubwo ntarabona ibikoresho bisimbura ampoule zashiriye. Ikibazo gishobora kuba kimaze nk’ukwezi ariko kirazwi mu minsi ya vuba bishobora kuba byakemutse.”
Cyiza Francis umuyobozi wa REG ishami rya Gisagara abajijwe izina rya rwiyemezamirimo na Company ye, yasubije ko atabyibuka.

Uyu muyobozi anavuga ko ngo uyu rwiyemezamirimo yigeze no kumubwira ko yabuze aho agura ibikoresho akaba yaragiye kubishakisha i Bugande.

Umuyobozi wa One Stop Center ya Gisagra Nyirimanzi Gilbert wagiranye amasezerano n’uyu rwiyemezamirimo bivugwa ko akurikiranira hafi iby’aya matara twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa dusanga itariho.

Ku itariki ya 09 Kanama 2018 ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiraga imihigo y’uturere ya 2017-2018 mu cyumba cy’inteko ishingamategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, Minisitiri w’intebe Dr Edourd Ngirente yavuze ko mu gutanga amanota ku bikorwaremezo bigomba gukoreshwa ari uko byuzuye byahabwaga amanota 100% iyo byabaga byuzuye neza kandi bishobora gukoreshwa. Bitaba byuzuye neza ngo bigahabwa 0%.

Kuba akarere ka Gisagara gafite amatara ku muhanda ataka, niho bamwe mu baturage bahera bavuga ko biri mu bishobora kuba byarahesheje amanota mabi akarere kabo, kakongera kuza mu myanya ya nyuma aho kaje ku mwanya wa 25 mu mihigo ya 2017-2018 mu turere 30 tugize u Rwanda. Ni nyuma y’uko no mu mwaka w’imihigo ya 2016-2017 aka karere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 26 n’amanota 75.66%.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akavuga ko uturere twagize amanota yo hasi muri uyu mwaka w’imihigo kuba twiganje mu gice kimwe cy’igihugu bituruka ku miyoborere mibi no kwirirwa mu makimbirane aho gukemura ibibazo by’abaturage Ati:” aho bitagenze neza, bafite ikibazo mu buyobozi. Abayobozi birirwa mu makimbirane kurusha gukemura ibibazo by’abo bayobora. Wasaba, waza ukabwira uwo ariwe wese uti ariko urabizi! Njye ibi bintu ntabwo mbishoboye. Nimushake undi ubikora! Ariko niba wemeye inshigano zikore! Cyangwa se hakwiye kuboneka ingaruka nanone! Niyo mwaba mukeneye kwibutswa mwakwibutswa buri munsi?”



      

Tanga igitekerezo

-->