Gisagara:Barasaba ubuyobozi kubishyuriza rwiyemezamirimo wabambuye amezi 6

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/03/2018, Saa 10:33:02 Yasuwe inshuro 942

Bamwe mu bakozi bakora muri Guest House ya Gisagara baravuga ko bamaze amezi asaga atandatu badahembwa bagashyira mu majwi Company ya Mice Rwanda service Ltd yabakoreshaga ntibahembe ndetse ngo n’ubuyobozi bw’akarere bwarabatererranye ntibwagira icyo bubafasha.

Guest House ya Gisagara ni inzu yubatswe mu rwego rwo kuzamura iterambere kugirango ijye inafasha kwakira abagana aka akarere no kubona aho bafatira ifunguro hameze neza, cyangwa banacumbika cyane ko ibijyanye n’amagorofa ashobora kwakira abantu benshi icyarimwe bikiri mbarwa.

Iyi Guest House ikimara kuzura ngo Akarere kaje kuyiha kompanyi yitwa Mice Rwanda service Ltd ihagarariwe mu mategeko na Rwiyemezamirimo Nshukirabana Ildephonse.

Iyi kompanyi n’uyu rwiyemezamirimo ngo baje guha akazi abakozi muri iyo Guest House ko gukora imirimo itandukanye irimo; guteka, kwakira abantu no gutanga amafunguro, gukora amasuku n’ibindi.

Aba bakozi rero nibo kuri ubu bari gutakamabira inzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara ngo bubafashe kubishyuriza uwo rwiyemezamirimo na kompanyi ye kuko ngo yabakoresheje amezi asaga atandatu atabahemba yanabahemba akabahemba ibice.

Aba bakozi bagize bati:” Twaramukoreye akajya aduhemba anabi mbese ibice bice. Wabaga ufitemo amezi 3 akaguhemba 1 waba ufitemo 4 akaguhemba 2, waba ufitemo 3 akaguhemba 2 gutyo gutyo kugeza ubwo twese atugiyemo amafaranaga asaga 2.682000 frws.”

Muri aba bakozi kandi hari abavuga ko bakoreye uyu rwiyemezamirimo imyaka 2 ariko ngo ntiyegeze abahemba neza ibyatumye bahura n’ibibazo bitandukanye, birimo kubura uko bita ku miryango yabo bayishakira ibiyitunga.

Kuri ubu muri iyi Guest House harimo gukoreramo undi rwiyemezamirimo wasimbuye uyu wambere aba abakozi bavuga ko atabahembye. Uyu wa kabiri we yakomezanyije n’aba babakozi.

Ku murongo wa Telefoni twavuganye n’uyu rwiyemezamurimo witwa Nshukirabana Ildephonse unahagarariye Kompayi ya Mice Rwanda Ltd maze atubwira ko ibyo aba bakozi bavuga byose ari binyoma ahubwo avuga ko ububyobozi bw’akarere bwishe amazerano bari baragiranye kuko ubu bamaze kumusimbuza undi.

Yagize ati:” Ibyo bakubwiye byose ni ibinyoma. Ni ibintu byo guharabikana barimo. Wowe se ntukora? Ubwo wakora amezi atandatu udahembwa ugakomeza ugakora?ndibwira ko ari ukwezi kwa 1 n’igice cy’ukwa 12 kuri bamwe ibindi ni ukubeshya. Ahubwo akarere kakoze amakosa bashyiramo undi rwiyemezamirimo ntahari naragiye hanze y’igihugu, n’ubu ndacyari kwishyuza ngo nkurikirane kuko amasezerano yanjye yari agikomeje.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu karere ka Gisagara Hanganima Jean Paul we avuga ko iki kibazo bakimenye kandi ngo bagiye kugikurikirana.

Gusa iby’uko rwiyemezamurimo abashinja kwica amasezerana arabihakana.

Yagize ati:”Ikibazo cyatugezeho mu cyumweru gishize, icyo tugiye gukora ni ukugikurikirana kugirango tumenye ishingiro ry’icyo kibazo, hanyuma uwo nguwo niba yarabambuye tuzamusaba yishyure abo yakoresheje. Inzira zose zakoreshwa kugirango uberewemo umwenda yishyurwe. Hari amafaranga twamusigayemo n’ubwo ntari bukubwire umubare, nitumara kuvugana nawe hari ubwo yakwemera kwishyura ku neza, ariko biramutse byanze twazashaka n’uburyo bashobora kwishyurwa hakoreshejwe ayo ngayo.”

Umunyamakuru yamubajije niba nta mpungenge bafite z’uko bashobora kujyanwa mu nkiko kuko bishe amasezerano maze avuga ko ntampungenge bafite kuko ngo amasezerano agira igihe atangirira akagira n’igihe arangirira ntabyo batujuje mu masezerano ngo byose byarubahirijwe igihe amasezerano yagomba kurangirira nicyo yarangiriye.

Hirya no hino mu gihugu abaturage bakunze kumvikana bavuga ko bakoreshejwe bakamburwa cyangwa ntibanahemberwe igihe nyamara bikabagiraho ingaruka mu mibereho yabo kandi baba bariyushye akuya bagirango biteze imbere.

Ibinakwiye ko inzego zibishinzwe zajya zikurikirana bene ibi bibazo by’abaturage batarinze gusiragira.


      

Tanga igitekerezo

-->