Gisagara:Barasaba ubuyobozi kubashyiriraho amategeko agenga ibimina

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 3/01/2018, Saa 13:54:03 Yasuwe inshuro 303

Abaturage bo mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara baratakambira ubuyobozi babusaba kubashyiriraho amategeko arengera abagize ibimina mu gihe bambuwe na bagenzi babo baba bafashe inguzanyo bikarangira batishyuye.

Aba baturage bavuga ko ubu buhemu budindiza iterambere ry’abanyamuryango b’ibyo bimina bigatuma batabasha kugera ku ntego ziba zabateye kw’ishyirahamwe kandi ntibabone naho babaza.

Aba baturage mubyifuzo bafite barasaba ubuyobozi kubishyuriza ababambuye gusa ngo mu buryo burambye bakaba bashyiraho amategeko agenga ibimina ndetse n’ibihano bigenewe babihemu kuko babadindiza ndetse bikanabaca intege.

Umwe muri bo ati: “Harimo abantu twagurije amafaranga bakatwambura, ibaze nawe hari ho abantu bagiye mu matsinda atatu, ane hose bakambura.”

Undi nawe ati: “ Turasaba ko hajyaho amategko cyangwa se ibihano bihana wa muntu wanze kwishyura bagenzi be.”

Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’akarere ka Gisagara arizeza abaturage ko aho byagaragaye bagiye kubikurikirana bakabishyuriza, akanabaha inama ko uwo bagurije mu itsinda bajya bakorana inyandiko kugirango ubuyobozi buzabone aho buhera bumwishyuza mu gihe yaba abambuye.

Ati:”Uwo bagurije turifuza ko yajya abandikira kandi akabereka n’ingwate, mu gihe yagize icyo kibazo ntabashe kwishyura tubone aho duhera.”

Ibimina ndetse n’amatsinda y’ubwizigame ni kimwe mu bisubizo byashyizweho na leta kugira ngo abaturage bafite amikoro make bajye babasha gukemura bimwe mu bibazo byo mu buzima bw’ibanze nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no guca nyakatsi yo mu buriri muri gahunda ya dusasirane.

Photo:internet


      

Tanga igitekerezo

-->