Gisagara: Barahigwa bukware nyuma yo kubwira abanyamakuru ko batagira amazi meza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/06/2019, Saa 20:58:49 Yasuwe inshuro 216

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gasagara mu Kagali ka Gasagara, mu Murenge wa Gikonko baravuga ko bari guterwa ubwoba n’ubuyobozi bw’akagali bufatanyije n’ubw’umurenge.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize babwiriye itangazamakuru ko mu mudugudu wabo nta mazi meza bagira, kuko imashini zakoze imihanda zigaca impombo zayahazanaga.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuze ko kuwa gatanu w’icyumweru gishize, mu Kagali kabo hakozwe inama yari iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, ari kumwe n’umuyobozi wa DASSO, umuyobozi wa Polisi, n’umuyobozi w’akagali, inama ngo bahagurukirijwemo bagayirwa imbere y’abaturage, baranacyurirwa.

Umwe yagize ati:" Gitifu w’umurenge yahagurukije abatanze amakuru bose,turahaguruka atubwira ko turi abagambanyi b’igihugu. Atubwira ko ibibazo dufite twagakwiye kubigeza ku buyobozi mbere yo kwiruka ku banyamakuru."

Uyu muturage yakomeje avuga ko umuyobozi w’umurenge yacyuriye abatanze amakuru y’uko nta mazi meza bagira, mu mudugudu wabo wa Gasagara.

Yagize ati:" Yaratubwiye ngo Gitifu w’akagali, na njye (Gitifu w’umurenge wa Gikonko yivuga) twarize, banatwirukanye twajya gushaka akazi ahandi, ariko mwebwe mwaguma ku isuka."

Undi muturage we yavuze ko, bari kujya kwaka serivisi ku biro by’umurenge, nti bazihabwe ahubwo bagatukwa.

Yagize ati:" Aho tunyuze hose baradukwena kuko ngo twagambaniye igihugu, ku murenge hari uwagiyeyo kwaka icyemezo kuwa gatanu kuko yashakaga kujya gutera igikumwe mu murenge, ariko barakimwimye ahubwo aratukwa ngo nagende. Ubu nanjye kujya guhaha ku mugoroba si najyayo, kuko ntinya ko hari uwanyisitazaho akaba arambonye."

N’ubwo aba abaturage bavuga ko bari guhohoterwa bwose, ubwo babwiraga ikibazo cyabo itangazamakuru, yaba umuyobozi w’akagali, n’umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubungu Hanganimana Jean Paul bari bavuze ko ikibazo ubwo bakimenye bagiye kugikemura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin arahakana ko ari gutoteza abatanze amakuru

Yagize ati:" ibyo bavuga barabeshya rwose, kuko inama twakoze twari tugamije kubagira inama. Iyaba abavuga ibyo twanabamenyaga ngo twongere tubagire inama, kuko kariya kagali hashize igihe bigaragara ko abaturage bagirana ibibazo n’abayobozi b’akagali, ari nayo mpamvu duhora dushaka abaturage bafite amakosa ngo tubagire inama.

Uko ikibazo cy’amazi giteye mu mudugudu wa Gasagara, akagali ka Gasagara, umurenge wa Gikonko.

Ubusanzwe abaturage batuye mu Mudugudu wa Gasagara mu Kagali ka Gasagara, mu Murenge wa Gikonko, bavuga ko ubwo imashini zakoraga imihanda zangije impombo z’amazi, ku buryo ubu bamwe basigaye bavoma mu bishanga, abandi bakavoma amazi ashoka mu misozi, bakifuza ko bafashwa kubona amazi meza.

Si n’abaturage bafite ikibazo gusa kuko n’abanyeshuli biga ku rwunge rw’amashuli rwa Gasagara, nabo bagaragaza imbogamizi.

Mu karere ka Gisagara si ubwa mbere abaturage batanga amakuru bagahohoterwa

Mu mwaka ushinze mu murenge wa Save, uwatanze amakuru y’uko umukuru w’umudugudu yakubise umuturage akamuvuna akaboko kugeza bamushyizeho isima, bwakeye afungwa.

Mu mwaka ushize wa 2018 nabwo, umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuzweho gusuzugura abanyamakuru, aho yangaga kubitaba kuri telefoni zigendanwa ngo agire icyo avuga ku nkuru babaga bakoze.

Mu mwaka wa 2017 kandi abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Ndora babwiye umunyamakuru ko inzu babamo zishaje cyane, aho abari bafite impungenge ko zishobora kubagwira, umuyobozi w’akagali arabatoteza kugeza n’ubwo ababurije kongera kugera ku muhanda. (mu gasantire)

Mu mwaka wa 2017 na none, Umugore witwa Uwitonze Devotha wo mu Murenge wa Gikonko muri aka kagali ka Gasagara, yashinje umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge kumubita ingumi mu gatuza amusanze iwe mu rugo saa saba z’ijoro ryo kuwa 25 Ukuboza 2017.

Kugeza ubu, Abanyarwanda 86% nibo bagerwaho n’amazi meza nkuko imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kibigaragaza, mu gihe 84% ari bo bitabira ibikorwa by’isuku isukura.

Imwe mu mihanda yakozwe n’imashini zikangiza impombo
Aya mazi ari mu kabande aho bivugira ko bayifashisha mu mirimo y’urugo nko kwishakira igisubizo
Ikibazo cyakorewe ubuvugizi kuri twitter