Gisagara: Bamaze imyaka 8 batuye mu nzu zenda kubagwaho

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/11/2017, Saa 13:14:25 Yasuwe inshuro 4413

Mu gihe Abanyarwanda benshi batuye mu bice binyuranye by’igihugu bishimira iterambere bamaze kugeraho,bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Kansi, akarere ka Gisagara bavuga ko bagowe n’ubuzima bakabishingira ku rusobe rw’ibibazo by’amikoro bafite bituma baba mu nzu zidatanukanye no kuba hanze.

Nyandwi Ladislas w’imyaka 49, we n’umugore we Roza Yabaragiye ni bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu kagali ka Bwiza, umurenge wa Kansi bafite iki kibazo.

Umuryango wa Nyandwi ugizwe n’abantu 8,bavuga ko baba mu nzu idafite urukuta na rumwe rwubatse neza, kuko igizwe n’ibiti bihagaze ndetse nabyo bisa n’ibyenda kugwa.

Inzu y’Umuryango wa Ladislas ugizwe n’abantu 8

Nk’uko uyu mugabo abivuga ngo mu gihe Leta y’u Rwanda yacaga inzu za nyakatsi nawe niyo yari atuyemo. Icyo gihe yijejwe kuzahabwa isakaro nk’abandi , ni ko kuzamura iyo nzu (atuyemo ubu) ariko ntiyarihabwa yiyemeza kuyiberamo uko yari imeze kuko ngo ntakundi yari kubigenza.

Ese mu bihe nk’ibi by’imvura biba bimeze bite kuri uyu muryango? Nyandwi ati:"Iyo imvura iguye cyane cyane mu gicuku tuyitega ibitugu ikaduhonderamo kuko ntakundi twabigenza gusa ikimbabaza kikantera n’impungenge ni abana banjye batandatu mba mbona bazampfiraho pe!"

Kwa Bizimana Daniel ufite umuryango w’abantu 6

Ni ikibazo bahuje n’abaturanyi babo barimo umuryango wa Bizimana Daniel w’imyaka 35 n’umugore we Uwimana Claudine w’imyaka 37 hamwe n’abana 4 babyaranye.

Bo batuye munzu iri kubuso bwa metero 3 kuri eshatu(3m3); nta cyumba igira, niyo batuyemo bose ikaba ari nayo babikamo ibikoresho byabo byiganjemo inkono baba babumbye.

Tuganira na Uwimana Claudine yagize ati: "Kuryama ni ugucurikirana,namwe uko muhareba n’umuntu umwe ntihamutosha, ubwo rero mwibaze namwe kubona habamo abantu batandatu. Umugabo wanjye ntiyanyegera kuko abana baba bakanuye."

Ikifuzo cyabo ngo ni uko bakubakirwa bagakira kunyagirwa muri ibi bihe by’imvura.

Daniel ati:"Duhora twumva ko Leta yubakiye abatishoboye ariko twe wagirango ntidutuye mu Rwanda.Nabo bazaze barebe bazabona ko ntawaba mu nzu nk’iyi afite ubushobozi wenda bagira impuhwe bakatwubakira."

Kuri iki kibazo,Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’akarere ka Gisagara avuga ko nyuma yo kumenya ikibazo cyabo, ku Cyumweru bahise bacumbikirwa bo n’imiryango yabo, ndetse bakaba barahise bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kubakirwa vuba na bwangu.

Meya ati:"Twabacumbikiye ubu umurenge wabashakiye aho baba bari mu baturanyi gusa mu bo turi kubakira na bo barimo kuko twubakira abavuye muri ntuye nabi ndetse n’abatagira aho baba."

Ubwo Rwanda Daily News yakoraga iyi nkuru twaje kumenya ko izi nzu zahise zikurwaho abazituyemo bagacumbikishirizwa mu baturanyi, byose biba mbere y’uko tuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara. Gusa iyi miryango yo isaba ko ibyo kubashakira aho kuba habo bwite byakihutishwa.

Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->