Gisagara: Bafite inzara ku bwo kumara imyaka 6 bategereje ingurane y’ahanyujijwe amashanyarazi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 9/09/2019, Saa 18:54:00 Yasuwe inshuro 57

Abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, mu Karere ka Gisagara baravuga hashize imyaka 6 batarishyurwa amafaranga y’imitungo yabo yagijwe ubwo hanyuzwaga umuyoboro w’amashayanyarazi mu mirima yabo.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mukomacara, mu Murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, bangirijwe iyi imitungo.

Bavuga ko bamwe muri bo, bishyuwe muri 2014 abandi bizezwa ko bazishyurwa ariko nho imyaka ibaye itandatu nta kanunu.

Umwe yagize ati:" Twebwe duhagaze gutya byaratubyobeye, kandi byanaduteje inzara. Nk’ubu ibyo bangije nibyo nakuragaho mituweri, icyo umwana yambara n’icyo kurya. "

Uyu muturage kimwe na bagenzi be icyo bahurizaho ni uko, inzego bireba zabishyura nabo bakagendana n’abandi mu iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, avuga ko bari gukurikirana ikibazo cy’aba baturage kugira ngo bishyurwe.

Yagize ati:"Yego twarabivuganye ubu turi kubikurikirana kandi twanabikoreye ubuvugizi ku buryo ubuyobozi bw’akarere bwanabishyize mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019-2020."

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akunze kuvuga ko ibijyanye no kutishyura abantu bipfira muri bamwe mu bayobozi bo munzego zibanze, aho baba ngo batabikurikiraniye hafi abaturage bagora mu gihirahiro.

Aba baturage bakaba bavuga ko, kuba bamaze imyaka 6 bategereje ingurane byabateye ubukene bityo bakaba bifuza kurenganurwa.