Gisagara ADEPR-Save: Chorale Amahoro bari mu byishimo by’abaririmbyi babo bagiye kurushingana

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 22/06/2019, Saa 10:26:09 Yasuwe inshuro 182

Chorale Amahoro ikorera umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Save mu itorero ry’akarere ka Gisagara, kuri ubu bari mu byishimo by’abaririmbyi babo Umuhoza Chantal na Byukusenge Jonas bitegura kurushingana ku italiki ya 20/07/2019.

Umuhoza Chantal na Byukusenge Jonas, urukundo rwabo rumaze igihe kuko batangiye gukundana mu mwaka 2014.

Ubwo bari bavuye gusezerana ku biro by’umurenge wa Save, mu gitondo cyo kuri uyu wa bavuze ko bashimira Imana yabahaye gukundana.

Umuhoza Chantal yagize ati:” Ndashimira yampaye umufasha unkunda by’ukuri. Twizeye ko iyatangize umurimo, izanawukomeza ikadukorera ubukwe bwiza.”

Naho Byukusenge Jonas we yavuze ko gukundana kwabo, ari Imana yabikoze.

Yagize ati:” Twakoranaga umurimo w’Imana mukunda, ariko nkabona nta tinyuka kubimubwira, ariko Imana iraduhuza none tuvuye gusezerana mu biro by’umurenge.”

Perezida wa Chorale Amahoro Sempiga Sylvain, yabwiye www.rwandadailynews.com ko bashimira Imana cyane kuba yarabafashije kurera neza, yaba ku buryo bw’umuriri n’umwuka Jonas na Chantal.

Yagize ati:” Imana ihabwe icyubahiro1 ubu ni ibyishimo muri Chorale yacu, ku bw’urukundo rw’abana bacu bagiye gushyigirwa.”

Chorale Amahoro imenyekanisha ibikorwa byayo ku mubuga nkoranya mbaga.

Chorale Amahoro, ni Chorale imenyekanisha ibikorwa byayo binyuze ku mbuga noranyambaga nka Fecbook Page, Whatsap group, Instagram, na Twiiter. Izi mbuga zose ni ugushakisha Amahoro Choir ADEPR Save.

Bimwe mu bikorwa iyi Chorale Amahoro

Chorale Amahoro ifite album 3 z’indirimbo, zirimo 1 ifite amashusho yitiriwe indirimbo yabo “Ingoma yawe” bashyize hanze mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, iyi korali yakoze igitaramo gikomeye ku kicaro cya paruwasi i Save, mu kwezi kwa kane ifasha umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, ndetse mu kwezi kwa 5, ikora urugendo rw’ivugabutumwa yakoreye mu karere ka Kamonyi, muri Paruwasi ya Runda.

Korali Amahoro yashinzwe mu mwaka 1998, ifiteabaririmbyi 38. Kuri ubu ifite abaririmbyi 74.