Gisagara:Abaturage barasabwa kuva mu maganya bakajya muri birashoboka

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 27/11/2017, Saa 08:21:29 Yasuwe inshuro 1012

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, arasaba abaturage bo mu murenge wa Save kwirinda ababaca intege babumvisha ko iterambere ridashoboka,kuko ari cyo gituma bahora mu maganya yo kumva ko igihe cyose bahora bafashwa.

Meya Rutaburingoga Jerome yasabye abaturage b’akagari ka Shyanda na Munazi bo mu murenge wa Save kwirinda ababaca intege mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Rutaburingonga ati: “Abaturage bacu tubasaba kwirinda abababwira ngo ntibishoboka,iyo uhorana n’abantu batishoboye cyangwa batagize icyo bakurusha,cyangwa ugahora ureba ukuri inyuma mu iterambere uhora wumva ngo ntibishoboka,bigatuma udatera imbere ugahora mu maganya. Icyo dusaba abaturage bacu ni ukwegera abafite intambwe babarushaho,kugira ngo babigane banabigisha kugera aho nabo bageze."

Yungamo ati:”Iyo uhora muri babandi bafite amaganya nta cyo ugeraho uhora muri ntibishoboka,dusaba abaturage bacu kuva mu maganya bakajya muri birashoboka."

Ibi yabigarutseho nyuma yo gutaha inzu 93 zubakiwe abaturage batishoboye bavuye muri nyakatsi bo mu murenge wa Save,aho bavuga ko bari bamaze imyaka umunani mu macumbi.

Nyirandikubwimana Floride umwe mu bahawe inzu avuga ko yahoraga aca inshuro yo kwishyura ubukode bw’inzu bikamutera ubukene yaterwaga no kutagira aho aba.

Ati:”Ubu nanjye ngiye guhindura imyumvire nkore ndeke gukorera abandi,ngiye gutangira korora,kuko aho nacumbikaga sinari nemerewe kororera mu nzu y’abandi,ariko ubu ndumva nanjye nabaye umuntu mu bandi.”

Umuyobozi w’umurenge wa Save Kimonyo Innocent avuga ko kutagira aho kuba kw’abaturage ba Save biri mu bintu byari bibahangayikishije cyane,akavuga ko byadindizaga iterambere ryabo.

Mu karere ka Gisagara hamaze kuzura inzu zigera kuri 900 ,zubakiwe abatishoboye ku bufatanye n’ingabo, akarere ndetse n’imiganda y’abaturage.

Barasabwa kuva mu maganya bakajya muri birashoboka

Gatete Eric Rafiki
Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->