Gisagara : Abasaga 100 basobanuriwe gahunda ya kane y’ivugurura mu buhinzi batahana umukoro wo kwigisha bagenzi babo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/02/2019, Saa 20:26:35 Yasuwe inshuro 1175

Bamwe mu bahagarariye abahinzi b’abagore, abashamyumvire ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi bo mu mirenge ya Muganza, Gishubi na Kibirizi basaga 100, bigishijwe kuri gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4).

Ni igikorwa cyateguwe na CCOAIB (Ihuriro ry’imiryango nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze mu mushinga SCAB ifatanyijemo na ACTIONAID na CLADHO ugamije gukangurira umuhinzi kugira uruhare mu bimukorerwa.

Habiyaremye Salvator, Rukundo Luis na Twagiramariya Marie, ni bamwe mu bahuguwe. Babwiye rwandadailynews.com ko nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye muri gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi, batahanye umukoro wo kwigisha abandi bahinzi bagenzi babo ibikubiyemo.

Rukundo Luis yagize ati:” hari uburyo twahingagamo tuvagangavanga imyaka bigatuma tutabona umusaruro uhagije, ariko nyuma y’izi nyigisho tubonye ko hari ibyo tugomba guhindura mu buhinzi bwacu.”

Wihogora Aloysie ni Umuhuzabikorwa w’umushinga SCAB ku rwego rwa CCOAIB, avuga ko kuba iyi gahunda yari yarasohowe na MINAGRI mu rurimi rw’amahanga byatumaga umuturage wo hasi atamenya ibikubiyemo, biyemeza gukuraho iyo mbogamizi hakorwa imfashamyumvire iri mu Kinyarwanda.

Yagize ati:” Iki gahunda ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi yari ifite amapaji arenga 200 kandi iri mu rurimi rw’icyongereza, Twiyemeza gufasha umuturage wo hasi kugira imfashanyigisho yoroshye kuburyo na wa wundi utazi gusoma areba amashusho arimo akamenya ibikubiyemo.

MUNEZERO Clarisse, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gisagara avuga ko, ibi bikorwa byo kwigisha abahinzi bizarushaho kubongerera uruhare rwabo muri gahunda z’ubuhinzi zitegurwa.

Yagize ati:” abahinzi twamaze kubamenyesha ibikorwa biteganyijwe nuko bizakorwa. Icyo basabwa ubu, ni ugukora bazi uruhare rwabo kugirango iyi hahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi izagerweho.

Iyi mfashamyumvire yateguwe ku bufatanye bwa MINAGRI, TROCAIRE, ACTIONAI na CCOAIB ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (European Union).

Abahuguwe bo mu Murenge wa Kibirizi
Abahuguwe bo mu Murenge wa Muganza


Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com