Gisagara: Abakoreye RAB baratabaza

Yanditswe na Kuwa 10/05/2017, Saa 10:31:15 Yasuwe inshuro 293

Bamwe mu baturage bakoze mu kigo cy’ubushakashatsi ndetse kikanororerwamo amafi cya Rwabisemanyi giherereye mu murenge wa Kigembe baravuga ko amaso yaheze mu kirere bategereje ko RAB yabishyura amafaranga y’ibirarane yabasigayemo nyuma yo kubirukana. Aba baturage basaba ubuyobozi bw’iki kicyo cy’igihugu cy’ubuhinzi kubibuka bakabishyura kuko igihe gishize ari kinini.

Abasaba kwishyurwa bagera kuri 29 bakoraga imirimo inyuranye mu kigo gikorerwamo ubushakashatsi bw’amafi cya Rwabisemanyi giherereye mu murenge wa Kigembe, nibo bavuga ko babajije impamvu batishyurirwa ku gihe, maze bikaza kubaviramo gusezererwa ku mirimo bakoraga muri icyo kigo.

Aha Nyirasafari Jacqueline agira ati”twabajije impamvu tudahembwa maze batubwira ko bazatwishyura vuba,turategereza amaso ahera mu kirere,nyuma tumenya numero z’umuyobozi muri RAB tumwoherereza mesaje ko nubu tutarishyurwa babimenye bahita baza bakora iperereza ku muntu wese bagize uruhare mu kubaza iby’amafaranga bahita batwirukana.”

Gusa ngo nyuma yo gusezererwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, ntibaje no kwishyurwa amafaranga yabo yose, maze baza kwiyambaza ubuyobozi bw’umurenge ngo bubavuganire babizeza ko mu kwezi kwa mbere kwa 2017 bazaba bayabonye ariko kugeza nubu ntibarayabona.

Kimenyi Edimond, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Kigembe avuga ko iki kibazo cyabagezeho koko kandi bari kugikurikirana.

Kimenyi ati: “Rwose kuwa kane navuganye n’umuntu wo muri RAB impamvu batishyuye aba baturage kandi bemera ko babakoreye, ambwira ko bitarenze tariki 15-20 z’uku kwezi kwa 5, amafaranga yabo bazaba bayabonye.”

Abaturage bakoraga mu kigo cya RAB muri Rwabisemanyi, bakoraga imirimo inyuranye, irimo uburobyi bw’amafi, isuku n’ibindi. Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’umurenge wa Kigembe ngo amafaranga yose baberewemo agera ku ibihumbi 576 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni amafaranga amaze umwaka n’amezi ane batarayahabwa.


      

Tanga igitekerezo

-->