Gisagara: Abahinzi b’ibigori barifuza kwigishwa uko bafata neza umusaruro wabyo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/01/2019, Saa 21:26:59 Yasuwe inshuro 867

Bamwe mu bahinzi b’ibigori mu karere ka Gisagara baravuga ko n’ubwo bahinga ibigori bakabona umusaruro, bakeneye kwigishwa uko bafata neza umusaruro wabyo kuko hari igihe babura abaguzi kubera kutamenya kuwufata neza.

Mu gihe cy’ihinga ry’ibigori hirya no hino mu gihugu, abahinzi bahingana umwete bagamije kubona umusaruro mwiza kandi uhagije. Kuri ubu bamwe bari mu isarura ry’ibigori, baravuga ko bakeneye kwigishwa uko bafata neza umusaruro kuko hari igihe babura abaguzi, kubera kutamenya kuwufata neza.

Umwe mu bari guhugurwa n’umushinga ufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro w’ibigori witwa FATMA yagize ati:" ibigori turabihinga ariko dukenye kongererwa ubumenyi mu gufata neza umusaruro, kuko hari abawufata nabi bakabura abaguzi."

undi avuga ko kuba bahugurwa na Rwanda Rural Rehabilitation Iniciative (RWARRI) bibafasha mu buhinzi bakora bw’ibigori.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Gisagara Augustin Twagirumukiza, avuga ko abahinzi b’ibigori bakwiye gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abatekinisiye mu by’ubuhinzi kugirango, babone umusaruro uhagije.

Yagize ati:" abahinzi barasabwa gushyira mu bikorwa inama bahabwa n’abagoronome umunsi ku wundi. Bizabasha mu buhinzi bakora.

Naho umuyobozi w’umushinga FATMA ufasha abahinzi b’ibigori mu Rwanda kubona amasoko ryabyo witwa Uwizeye Belle Ange, avuga ko hari icyo bakora mu gufasha abahinzi kugira ubumenyi mu gufata neza umusaruro w’ibigori.

Yagize ati:" guhinga ukananirwa gufata neza umusaruro, biterwa n’ubumenyi bucye mu kuwufata neza. Ibyo dufasha abahanzi harimo no kubaha ibikoresho bigezweho bahunikamo, bikabaha n’ikizere cyo kubona isoko rimeze neza cyane ko tubahuza n’abaguzi babagurira umusaruro kandi ku giciro kiza."

Leta y’u Rwanda ivuga mu cyerekezo cya 2020 yiteze ko, abakora ubuhinzi mu Rwanda bazaba bangana na 50 %, bavuye kuri 72 % babukoraga muri 2017.

Imibare igaragaza ko mu byo igihugu kinjiza buri mwaka mu rwego rw’ubukungu, ubuhinzi buba bufitemo uruhare rwa 30%.

Hari abeza ibigori ariko kubihunika bikababana ikibazo
Ibigori bidahunitswe neza mu gihe cy’isarura birapfa umuhinzi akabura abaguzi

Rukundo Emmanuel RDN/ Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->