Gisagara: Abagore bahawe ibikoresho byo mu gikoni bizabagabanyiriza imirimo bakora idahabwa agaciro

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/12/2018, Saa 09:28:47 Yasuwe inshuro 491

Mu rwego rwo korohereza umugore wo mu cyaro imirimo ivunanye kandi idahabwa agaciro kugira ngo nawe abone umwanya wo kuruhuka, cyangwa gukora ibyamuteza imbere bikanateza imbere Umuryango Action Aid ufatanyije n’uwa Duhozanye batanze ibikoresho byo mu gikoni bigezweho ku bagore 60, birimo : imbabura, amasafuriya, n’ikibikwamo ibiryo byatetswe bikagumana ubushyuhe igihe kirekire.

Iyi mirimo abagore bakora nko kuvoma, gutashya inkwi, guteka, kwita ku bana, uturimo tunyuranye two mu rugo, ...ngo usanga iharirwa umugore ikadindiza iterambere rye n’iry’umuryango muri rusange.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Action Aid Rwanda Uwiragiye Anatole (Photo internet)

Umuhuzabikorwa w’umushinga Action Aid Rwanda Uwiragiye Anatole avuga ko usanga iyi mirimo iharirwa umugore kandi umugabo ari aho, yiruhukiye agasanga bidindiza iterambere ry’urugo.

Yagize ati:" usanga umugabo atererana umugore, akigira kwiganirira n’abandi bagabo, ugasanga bivuna umugore wenyine, kandi bakagombye gufatanya mu rwego rw’iterambere rishingiye mu bufatanye n’ubwumvikane."

Umuryango Duhozanye ku ruhande rwawo bagaragaje ibyakozwe mu rwego rwo kubumbira abagore hamwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, bakaba bageze ahantu hashimishije cyane biteza imbere kandi bakanakorana n’ibigo by’imari nka za SACCO.

Bamwe mu bahawe ibi bikoresho byo mugikoni bavuze ko bigiye kubasha mu rugo kandi bazarushaho gukora ibindi bibateza imbere kuko bakuriweho imbigamizi bahuraga nazo.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza Clemance Gasengayire

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza Clemance Gasengayire yavuze ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro ashimira aba bafatanyabikorwa ariko asaba abahawe ibi bikoresho kubifata neza.

Ubushakashatsi bwakozwe na ActionAid mu 2015, bwagaragaje ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro, itanahemberwa nk’akazi ka buri munsi. B6u

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi, ibintu bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abanyarwandakazi bakora imirimo idahabwa agaciro kandi nyamara itwara umwanya wagakozwemo indi ibyara inyungu rusange mu iterambere ry’igihugu.











Emmanuel Rukundo RDN/Gisagara


      

Tanga igitekerezo

-->