Gicumbi : Umuryango w’abantu 10 witeje imbere ubikesheje ubucuzi gakondo

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 15:41:27 Yasuwe inshuro 209

Mu gihe bigaragara ko umwuga w’ubucuzi gakondo ugenda ukendera mu Rwanda, mu murenge wa Mukarange, akarere ka Gicumbi hari umuryango w’abagabo 10 bagikora uyu mwuga bavuga ko mu gihe cyose bamaze bawukora bashoboye kwiteza imbere ndetse bakaba babona uyu mwuga waba igisubizo ku bushomeri mu rubyiruko.

Kwiyubakira Inzu, kwigurira amatungo, kwita ku miryango yabo ni bimwe mu bikorwa by’iterambere aba bagabo bavuga bagezeho babikesheje umwuga wabo w’ubucuzi gakondo basigiwe na sekuru wabo. Bavuga kandi ko basanga uyu mwuga ari ingirakamaro ku buryo ushobora no kuba igisubizo ku bashomeri mu rubyiruko.

Umwe muri bo yagize ati:” Kuva nakora yu mwuga w’ubucuzi, nakuyemo inzu, nshakamo umudamu,hanyuma twakuyemo amatungo ya kijyambere, nk’inka twaraziguriye nta kibazo.

Undi nawe yabwiye Rwandadailynewscom ko hari iterambere akesha uyu mwuga.

Yagize ati:” Nkora uyu mwuga w’ubucuzi, niteje imbere kuko nabashije kwigurira ikibanza, nubakamo inzu y’amabati 25 , ubwo urumva ko aricyo kintu nigejejeho kandi mfite abana n’umugore. Ibaze igisekuruza cyacu bakoze uyu mwuga none nkatwe turi abuzukuru.

Kalisa ni umwe muri abo bagabo , avuga ko amaze imyaka irenga 15 ariko ko arebye uburyo yiteje imbere ,ahamya ko uyu mwuga waba igisubizo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Ati:” Urubyiruko turarubwira tuti muze mwige ibi bintu bagacika intege,ariko nibakomeza kubona njyanye imitwe yange 5 nyifashe mu ntoki nkagera I Rushaki bakampa amafaranga bo ntibagire icyo babona numva bazizana.”

Ni mugihe bamwe mu baturanyi babo nabo basanga kuba aba bacuzi bakorera mu gace batuyemo bibafitiye akamaro kukon babacurishaho bimwe mu bikoresho bakenera mu buzima bw’abo bwa buri munsi bitabasabye kujya kure.

Umwuga w’ubucuzi ni umwe mu myuga yabayeho kuva kera mu mateka y’abantu, gusa mu bice byinshi by’igihugu cy’u Rwanda abawukora bagenda bakendera, kubera ko ukorwa mu buryo bwa gakondo (kandi bugoye) mu gihe ubu abantu benshi bashishikajwe no gukoresha ikoranabuhanga mu kubona ibikoresho byifashishwa mu buzima busanzwe.

 

Mulindwa Augustin


      

Tanga igitekerezo

-->