Gicumbi: Umugabo yishe umugore we,biravugwa ko yamujije kutabyara

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 24/11/2017, Saa 12:07:57 Yasuwe inshuro 1686

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 rishyira ku wa 24 Ugushyingo 2017,mu mudugudu wa Nyamiyaga,Akagali ka Miyove, Umurenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi ni bwo hamenyekanye inkuru y’ umugabo witwa Mvuyekure wishe umugore we Mukangango Angelique bari bamaranye imyaka isaga 10 ariko bakaba batari babyarana umwana n’umwe.

Uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we, nyuma ahita akoropa, arakubura ndetse anakorera isuku nyakwigendera nyuma ajya gutabaza ko umugore we yitabye Imana, bigakekwa ko yabikoze ngo asibanganye ibimenyetso.

Gusa umunyamakuru wa RWANDADAILY NEWS ubwo yageraga ahabereye ubu bwicanyi uyu munsi ahagana saa tatu za mu gitondo, yasanze imbere y’igitanda urushunzi rw’amaraso bisa nk’aho Mvuyekure yamukubise ikintu mu mutwe.

Abaturanyi b’uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we bavuga ko yahoraga akubita umugore we amuziza ko tabyara,cyane ko ngo yarafite inguma n’inkovu umubiri wose bikekwa ko yazitewe n’inkoni yakubitwaga.

Mukangango Angelique yari umugore wa kabiri kuko n’uwa mbere yitabye Imana mu minsi yashize na we abaturanyi bagakeka ko yazize inguma.

Nubwo nta wabyemeza hari abavuga ko nyakwigendera yahoraga akuramo inda ahanini ngo byaterwaga no gukubitwa.

Mwanafunzi Deogratius, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Miyove avuga ko urugo rwa Mvuyekure na Mukangango rwahoragamo intonganya.

Ati”Ni umuryango mu by’ukuri uvugwamo ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku buzinzi”.

Nubwo havugwaga ikibazo cy’ubusinzi n’amakimbirane, Mwanafunzi anavuga ko atari ikibazo cyari ku rwego rwo gutekereza ko ngo havamo kwicana.

Cyakora ibi bisa n’ibihabanye n’ibivugwa n’abaturage, kuko hari abavuga ko uru rugo rutahwemyemo induru no gushyamirana bya hato na hato.

Nyakwigendera yarafite imyaka 40 y’amavuko, naho Mvuyekure we akaba afite imyaka 46,nta mwana asize.

Nibimuhama Mvuyekure uri mu maboko ya polisi kugeza ubu, azahanishwa Ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bihanishwa igifungo cya burundu.

Photo: ibiro by’akagali ka Miyove


      

Tanga igitekerezo

-->