Gicumbi:Kuki hari abishyura mituweli bakabirengaho bakajya kwivuriza Uganda?

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/12/2017, Saa 10:00:17 Yasuwe inshuro 526

Bamwe mu baturiye umupaka wa Gatuna uherereye mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru baravuga ko bishyura ubwisungane mu kwivuza ariko barwara ntibirirwe bajya ku bigo nderabuzima by’aho batuye ahubwo bakambuka umupaka bakajya mu baturanyi muri Uganda.

Abaganiriye na RWANDADAILY NEWS ni abatuye mu murenge wa Cyumba akagali ka Rwanjongo bavuze ko impamvu y’uko kujya kwivuriza muri Uganda ari uko ngo batitabwaho iyo bagiye ku bigo nderabuzima byo mu Rwanda.

Si ibi gusa kuko uretse uku kutitabwaho bavuga, hari n’abatubwiye ko ngo bataragura ubwisungane mu kwivuza kuko ngo batarabona ibyiciro by’ubudehe.

Ibi byose byiyongera ku kuba ngo hari ubwo bagana postes de santé bashyiriweho ariko ngo bakabura umuganga ubakira cyane cyane mu masaha y’umugoroba na nijoro.

Nsengimana Ange Felix uzwi ku izina rya Shakur utuye mu kagali ka Rwanjongo, uvuga ko afite abagore batatu n’abana babiri, ariko bose ngo nta bwisungane mu kwivuza bagira.

Ati:”Nta mituelle tugira iyo barwaye bajya kwivuriza I Bugande kandi ho batuvura batadutinza ndetse banatwakira vuba, mbese i Bugande baduha serivise nziza”.

Naho umuturanyi we Mukasafari Peace ati:” Nyine hari igihe ujyayo(kwa muganga) ugasanga hariyo umuganga umwe, ugasanga ubwo ari ibibazo serivisi itashobora kuboneka bigatuma ushobora kujya hakurya i Bugande ukagura umuti .”

Undi ati” Iyo bigeze saa kumi n’imwe ntabwo bakuvura, barakubwira ngo ujye ruguru iriya ntabwo bakira ngo nijoro nta muganga uba uhari, cyakora hari ubwo bagusayidira, ariko ntibapfa kwemera kukuvura”.

Aho avuga babohereza ni ku kigo nderabuzima cya Nyambare, aho ngo urembye ashobora gukoresha hagati y’amasaha abiri n’atatu ngo agereyo, uteze moto akishyura amafaranga atari munsi y’igihumbi na Magana atanu (1500rwf).

Igiteye inkeke ni uko hari abatajya kwa muganga n’igihe bagiye i Bugande ahubwo bakajya kwigurira magendu batazi neza icyo barwaye.

Pierre Claver Nzahumunyurwa ushinzwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza mu kigo RSSB yemera ko hari ibibazo bikiriho ariko yizeye ko bishobora kuzakemuka umwaka utaha, ndetse bikazanongera umubare w’abitabira kugura ubwisungane mu kwivuza.

Ati:”Tubona abaduhamagara ndetse hari n’ababicisha mu bindi bitangazamakuru, bavuga ngo twebwe ntabwo turabona mituelle kubera ko tutarabona icyiciro,ikindi kibazo gikunda kugaragara ni uko hari nk’umuturage wahawe icyiciro ariko akaba atakishimiye bigatuma ajurira, mu gihe batari bamusubiza akaba ari aho agitegereje, ibi byose ni ibibazo bishobora gutuma abantu batabona ibyiciro”.

Muri rusange mu gihugu hose abaturage bangana na 78.6% ni bo bamaze kwishyura mituelle de santé, ni ukuvuga abangana na miliyoni zisaga zirindwi n’ibihumbi 900.

Kugeza ubu abategerejwe ko bazishyura basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 160 bangana na 21.4%.

Akarere ka Gicumbi ko kari ku mwanya wa 7 kugeza ubu n’ijanisha rya 83.1.

Mu mirenge ikora ku mupaka Rubaya ni yo iza imbere na 92.3% by’abaturage bamaze kugura ubwisungane mu kwivuza, umurenge wa Rushaki uri kuri 91.1% naho Cyumba ikagira 88.3%.

Nubwo imibare y’imirenge ihana imbibe na Uganda ndetse n’iyi ku bigonderabuzima muri iyi mirenge igaragaza ko abaturage bitabira kugura ubwisungane mu kwivuza hari abazigura ariko ntibazivurizeho ahubwo bakajya muri Uganda.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->