Gicumbi: Barinubira ibura ry’amazi mu bitaro bya Byumba

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 17/11/2017, Saa 07:59:33 Yasuwe inshuro 505

Abarwaza n’abarwariye mu bitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi, barinubira ikibazo cy’amazi ngo amaze iminsi ataboneka uko bikwiye.

Mu minsi ibiri umunyamakuru wa RWANDADAILY NEWS yagiye mu bitaro bya Byumba, yahasanze abantu bitwaje ibivomesho birimo uducupa, utujerekani ndetse n’amabase,bamubwira ko barimo bashaka aho bakurura amazi.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko hagiye gushira ibyumweru bibiri ngo amazi abuze ku buryo harimo abikora ku mufuka bakajya kuyavoma hanze y’ibitaro.

Umubyeyi urwarije mu bitaro by’ababyeyi yagize ati:”Hashize igihe nta mazi duheruka, nahageze kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ariko kuva nahagera nta mazi turabona, tujya mu baturage kuyagura hanze.”

Uretse abayagura hanze, twasanze abandi basore babiri bateze ibase ku kigega gifata amazi, ariko bavuga ko bahamaze amasaha arenga abiri kuko haza igitonyanga.

Mu kiganiro kigufi twagiranye nabo barumvikanisha ko nta mazi yo kumesa wabona, ahubwo ngo duke tubonetse badukoresha bategura ifunguro ry’abarwayi barwaje.

Aba kimwe n’abandi babyeyi bari gusaba amazi abakora isuku twasanze bari kudaha amazi mu kigega, barumvikanisha ko atari ikibazo cya none kuko ngo bamaze iminsi nta mazi babona.

Aha umunyamakuru yabanje kubabwira ko na we aje gushaka amazi, ariko babanza kuyamwima, bemera kuyamuha igihe gusa ari ayo guteka nabwo ngo ni ukwigomwa.

Bati:”Yenda ari amazi ayo guteka twari kuguhaho, ariko ayo kumesa ntayo wabona.”

Ni ikibazo ubuyobozi buvuga ko kitabaturutseho, ahubwo ngo cyatewe n’ikigo gikwirakwiza amazi WASAC, kuko ngo kibaha amazi rimwe mu minsi ibiri, byiyongera ku kuba ngo ay’imvura yarashize ndetse ngo n’amatiyo muri ibi bitaro akaba yarazibye.

Ku ruhande rwa WASAC yo ivuga ko ari ikibazo kidafite igisubizo mu gihe cya vuba kuko ngo biterwa n’amazi make muri Gicumbi bigasaba kuyasaranganya mu baturage n’ibindi bigo.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’ibitaro budahakana, ariko Dr Jean de Dieu Twizeyimana agaragaza ko kitabaturutseho kuko ngo haza amazi make byiyongera ku y’imvura yashize mu bigega.

Uretse ibi, uyu muyobozi aratanga izindi mpamvu.

Ati:”Ikibazo turakizi ni ahantu bogerezaga turakizi, turimo turagikemura”.

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi, ku ruhande rwa WASAC yo igaragaza ikindi kibazo ivuga ko kiri imbere mu bitaro kuko ngo hari nubwo amazi aba ahari, ariko ntagere aho agomba kugera.

Bora Odettte uyobora WASAC ishami rya Gicumbi, avuga ko ari ikibazo kigomba gukemurwa n’ibitaro ubwabyo.

Ati”Twanagiye gukora igenzura mu bitaro dusanga harimo ikindi kibazo, kuko hari nubwo mu kigega haba harimo amazi, ariko ntagere muri za serivisi zitandukanye nko muri za ‘laboratories’ nyamara zikenera amazi”.

Cyakora ibi ubuyobozi bw’ibitaro ntibubihakana, ndetse bunavuga ko bwatangiye kuzibura amatiyo bikekwa ko yazibye, ariko mu gihe twahageraga twasanze nta mirimo yo gutunganya aya matiyo iri gukorwa, mu gihe bavuga ko ngo bitarenze iki cyumweru bizaba byakemutse.

Uretse amatiyo yazibye, Bora Odette anavuga ko bafite ikibazo cy’amazi make mu karere ka Gicumbi ku buryo ngo bisaba kuyasaranganya mu bafatabuguzi.

Kubura amazi mu bitaro, ababigana bari kuvuga ko bibagiraho ingaruka kuko batanoza isuku uko bikwiye ndetse hakaniyongeraho kuyagura batarabiteganyije.

Kugeza ubu ngo akajerekani k’amacupa arindwi cyangwa litiro eshanu barakagura amafaranga 10 yu Rwanda, naho ijerekani ya litiro 20 igura amafaranga 50 y’u Rwanda.

Pauline Mukarurangwa


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 17/11/2017, Saa 13:15

    Amazi ni ubuzima. None ubwo baravura iki ko umwanda ubwawo arikibazo? Let’s nibyiteho!!

Tanga igitekerezo

-->