Gicumbi:Ba bayobozi baherutse gutabwa muri yombi bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/12/2017, Saa 09:42:09 Yasuwe inshuro 3105

Kuri uyu wa Kane haburanishijwe urubanza rwa bamwe mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi ku byaha bashinjwa byo kunyereza umutungo wa Leta.

Ni urubanza abaregwa bakomeje gusaba ko barekurwa bakaburana bari hanze, ariko birangira Ubushinjacyaha bwemeje ko bakomeza gufungwa.

Ni urubanza rutoroheye na gato abaregwa ndetse n’abari baje kurukurikira kuko rwatangiye ku isaha ya saa Tatu na 20 z’igitondo rukarangira saa Mbiri z’ijoro.

Uru rubanza ruregwamo bamwe mu bakozi b’akarere ka Gicumbi barimo Kagwene Viateur,Mashami Protogene,Habyarimana Jean Baptiste ndetse na Mutsinzi Samuel we unakurikiranyweho indi dosiye yo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bayobozi bakurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano ubwo hategurwaga amahugurwa y’inzego z’ibanze ku nkunga ya RALGA.

Ubushinjacyaha bukavuga ko babeshya ko Nice Garden ari yo yari ifite isoko ryo kuzagaburira abazitabira ayo mahugurwa RALGA,kwishyura 5.499.800 z’amafaranga y’u Rwanda kuri konti (compte) ya Nice Garden bikavugwa ko byari mu buryo bwo kuyanyereza.

Ikindi ubushinjacyaha bwagaragaje ni ugukoresha umutungo w’akarere mu buryo butemewe.

Ubushinjacyaha kandi bunakurikiranye Nyirandama Chantal nyiri ‘Nice Garden’ bumushinja kwakira amafaranga atagenewe,buvuga ko na we yarari mu mugambi wo kurigisa umutungo w’akarere nkana.

Abaregwa bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga ku byaha bahinjwa babihakanye bivuye inyuma bavuga ko ibyo baregwa byose ntaho bihuriye n’ukuri,ndetse bahuriza ku gusaba urukiko gukurikiranwa badafunze ngo kuko bafite aho babarizwa kandi hazwi.

Ibi byatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha kuko bwo bwabasabiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo, hashingiwe ku kuba baburanye bari hanze ngo byakica iperereza cyangwa se bagatoroka bigendanye n’uburemere bw’ibyaha bashinjwa.

Gusa ariko Nyiramanda Chantal yavuganye ikiniga cyumviswe na buri wese wari uri mu cyumba cy’iburanisha asaba ko yarekurwa bitaba ibyo ngo akabona ashobora kubura n’ubuzima bwe kubera ikibazo cy’uburwayi bukomeye afite.

Ibya Nyiramanda bikaba bidatandukanye n’ibya Mutsinzi Samuel wagaragaye mu rukiko afite igisima ku kaguru ndetse yifashishije imbago mu ijwi riranguruye yasabye urukiko inshuro zirenze imwe ko yarekurwa ngo kuko uburwayi bwe bukomeye kandi binemezwa na Muganga ngo dore ko ahabwa na rendez-vous ntabone uko azitabira.

Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rukaba rwategetse ko urubanza ruzasomwa ku itariki 04 Ukuboza 2017,saa kumi z’umugoroba, ababurana bagakomeza kuba bafunzwe.

Ugufatwa kw’abo bayobozi

Hatawe muri yombi abayobozi batatu barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Bihezande Bernard.

Aba bose bakaba barakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta ndetse n’inyandiko mpimbano, ariko baza kurekurwa Kuwa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017, nyuma yo gusanga nta cyaha kibahama.

Cyakora nubwo aba barekuwe, abandi bane mu bakozi b’akarere ka Gicumbi(ari n’abo bari kuburana) bahise batabwa muri yombi nabo bakurikiranyweho ibijya gusa n’ibi.

Muri aba harimo Kagwene Viateur ushinzwe imari n’ubutegetsi, Habyarimana Jean Baptiste ushinzwe iterambere, amakoperative n’ubucuruzi, Mashami Protogene umukozi ushinzwe inyubako ndetse na Mutsinzi Samuel umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere.

Mu byo aba bari bakurikiranyweho hakaba harimo icyaha cyo gutanga isoko binyuranyije n’amategeko nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara.

Yanditswe na Olive IRAGENA


      

Tanga igitekerezo

-->